Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 6 / 12 / 2017 | Amakuru y’ubukungu |

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ngo buragenda bwongera umusaruro kubera ikoranabuhanga ryashyizwemo ku buryo muri 2024 umusaruro wabwo uzagera kuri Miliyari 1260RWf.

Byatangarijwe mu biganiro byahuje zimwe mu nzego za Leta n’abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro, bikaba byahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku itariki ya 04 Ukuboza 2017.

Francis Gatare, umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe mine,peteroli na gaz (RMB), avuga uko iyo ntego izagerwaho nubwo ihanitse. Agira ati “Icya mbere ni ukuzamura ikoranabuhanga mu kuyungurura umusaruro kuko hari mwinshi ujyana n’ibitaka n’amazi yakoreshejwe mu buryo butanoze. Ibi byonyine bishobora kongera umusaruro birenze 50%.”

Akomeza agira ati “Ikindi ni uko ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje andi mabuye atari asanzwe azwi mu gihugu cyacu. Icyo ni icyizere cy’umusaruro ufatika mu gihe abashoramari bazaba batangiye kuyacukura, tukumva iriya ntego tuzayigeraho ndetse ikaba yanarenga.”

Kalima Jean Malic, umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro (RMA) avuga ko biteguye nk’abacukuzi ngo iriya ntego igerweho. Ati “Twebwe turiteguye, tugomba gukora cyane kugira ngo iyo ntego Leta yifuza izagerweho kuko natwe abacukuzi tuzaba duteye imbere. Tuzongerera amahugurwa abacukuzi cyane ko hari n’abo tujya twohereza hanze hagamijwe ubumenyi butuma umusaruro wiyongera.”

Hubakimana Thomas, ufite ikigo gicukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Ruhango, avuga ko hari byinshi yungukiye muri iyo nama bituma agiye kongera umusaruro. Agira ati “Ngiye kongera ingufu mu byo nkora, niba nabonaga toni imwe mu kwezi ngere kuri ebyiri. Ngiye kongera abakozi b’abahanga n’ikoranabuhanga ku buryo umusaruro uzazamuka mu buryo bugaraga nanjye niteze imbere.”

Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwinjizaga miliyoni 200 z’Amadorari ya Amerika (Miliyari 170RWf) buri mwaka aturutse mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67