Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 4 / 12 / 2017 | Amakuru y’ubukungu |

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Vincent Munyeshyaka, yavuze ko hari gukorwa impinduka zigamije kuzamura urwego rw’inganda, kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda birusheho guhabwa umwihariko mu masoko ya leta, kurusha ibiva hanze. Ubu noneho leta irateganya kwegurira 65% by’amasoko yayo ibikorerwa mu Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda iheruka gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigenga amasoko ya leta, urimo ingingo ziha amahirwe yihariye ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda byaba bikozwe n’Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bahafite inganda.

Hagendewe ku itegeko ryari risanzweho, ibikorerwa mu Rwanda bihabwa amahirwe mu masoko ya leta, aho biba bifite inyongera ya 10% y’amahirwe mu ipiganwa. Ni ukuvuga ngo ukorera mu gihugu ashobora kurenzaho nka 9% ku giciro cye kandi akaba ariwe utsindira isoko kubera ko afite rya 10% ry’inyongera y’amahirwe kuko akorera mu gihugu.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Minisitiri Munyeshaka yavuze ko itegeko rishya rirarushaho gutanga amahirwe ku bicuruzwa bikorerwa mu Rwanda ugereranyije n’iby’ahandi. Yakomeje agira ati “Twarivuguruye kugira ngo turusheho guha amahirwe ibicuruzwa byacu bikorerwa mu gihugu. Twabiteganyije mu nzego ebyiri z’ingenzi. Ku bicuruzwa bikorerwa imbere mu gihugu, kimwe n’ibikorerwa mu nganda z’abanyamahanga ziri mu gihugu.”

“Mu kuvugurura itegeko, ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA), twifuzaga kubaka uburyo bwo gukurikirana ngo turebe ko nibura 65 ku ijana by’amasoko ya leta yagenerwa ibikorerwa imbere mu gihugu. Igisigaye ni ukubishyira mu bikorwa.”

Minisitiri Munyeshyaka yanakuyeho impungenge ku buziranenge bw’ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bizagenda bihabwa umwihariko usesuye, ngo hato bitazahabwa isoko bidashobora gukoreshwa mu buryo burambye. Yakomeje agira ati “Ako ni n’akazi gasigaye ku bakorera ibicuruzwa mu gihugu ngo bazamure urwego rw’ibyo bakora. Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB) nacyo kizabafasha mu gukemura ibibazo by’ubuziranenge, ikoranabuhanga rikenewe n’uburyo bwo gupfunyika.’

Iryo tegeko ngo rizakora mu gihe ibicuruzwa bihanganira isoko bizaba binganya ubwiza, habone kubaho igicuruzwa gihabwa umwihariko. Ati “Ntabwo hazigera habaho kwirengagiza ubuziranenge bw’igicuruzwa.”

Ibiciro by’amashanyarazi bigeye kongera kuvugururwa

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko ukuboneka kw’amashanyarazi n’igiciro cyayo bikunze kugaragazwa nk’imwe mu mbogamizi ku nganda zo mu gihugu biri kuvugutirwa umuti. Yagize ati “Turi muri gahunda yo kureba uko hajyaho ibiciro bishya ku mashanyarazi mu nganda. Hari no gushakwa uburyo bwafasha Ikigo Gishinzwe Ingufu kumenyesha abafatabuguzi mbere y’igihe amashanyarazi agiye kubura, kugira ngo bafate ingamba kubyo bari gukora.”

“Hari kuganirwa ku biciro by’amashanyarazi ku nganda, ku buryo muri Mutarama umwaka utaha tuzaba twabonye ibitekerezo bya nyuma twashingiraho. Nasaba abacuruzi kuba bihanganye. Guverinoma izi neza iki kibazo kandi iri kugikurikirana.”

Ugendeye ku biciro bisanzwe by’amashanyarazi, inganda nini zishyura 83 Frw kuri kilowatt, abafite inganda ziciriritse bakishyura 90 Frw kuri kilowatt, mu gihe abafite inganda nto bishyura 126 Frw kuri kilowatt.

Munyeshyaka yanavuze ko inganda zifite ibibazo ku kubona ibyo zikoresha zivanamo ibindi bicuruzwa rimwe na rimwe n’umusaruro wazo ntube mwiza, biterwa no kutabona ibyo zikoresha mu buryo buhoraho, nko mu nganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Usanga ngo koperative zakabaye zitanga ibyo bikoreshwa mu nganda nazo zifitemo ibibazo. Yavuze ko nka guverinoma bifuza gufasha mu kunoza imikorere za koperative, kuko hari ibibazo by’imiyoborere bigira ingaruka ku rwego rwose muri rusange.

Urwego rw’ibikorerwa mu Rwanda rukomeje kuzamuka ari nako rugabanya icyuho cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga, kuko nko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, cyagabanyutseho 25%.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67