Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 4 / 12 / 2017 | Amakuru y’ubukungu |

Abahoze bacururiza mu mihanda bazwi ku izina ry’abazunguzayi bagasiye bakorera mu masoko bubakiwe muri Nyarugenge bifuza kongererwa igishoro kugira ngo bakore bakunguka ntibazongere gusubira mu muhanda.

Abatangaza ibyo ni abakorera mu masoko bubakiwe muri Nyabugogo. Iyo ubasanzemo ubona abenshi bafite ibicuruzwa bike bakavuga ko biterwa n’uko nta gishoro gihagije bafite ngo bongere imari.

Uwimana, umwe muri bo umaze igihe gito avuye mu muhanda, avuga ko ikibazo kibakomereye ari ukubura igishoro. Agira ati “Nkiri mu muhanda nacuruzaga 2000RWf nkabasha gutunga abana banjye, ariko hano mu isoko ntibikunda hasaba menshi. Tubonye uwatwishingira bakatuguriza twakora twunguka kandi tukishyura neza, natwe mu muhanda ntituhishimiye kuko haba ibibazo byinshi.”

Mugenzi we ati “Nk’ubu ibi ncuruza baranyizera nkabifata ntishyuye (babyita ‘dovize’), namara kugurisha nkajya kwishyura uwabimpaye wenda nkungukaho 1000RWf cyangwa 2000RWf byo kurya, urumva ko nta terambere nta gishoro. Nibura mbonye ibihumbi 200RWf nakora nkiteza imbere.” Akomeza avuga ko mu isoko ari heza kuko bakora ntacyo bikanga, kandi ko n’abakiriya basigaye babagana ari benshi kuko abazunguzayi bagabanutse cyane mu muhanda no muri gare.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ndayisenga Jean Marie Vianney , avuga ko hari uburyo bafashamo abo bantu babahuza n’amabanki. Agira ati “Tumaze iminsi tuganira na bo tubashishikariza kwegera amabanki no kwishyira hamwe kugira ngo babone igishoro.”

Akomeza agira ati “Igisigaye ni ukuganira n’ayo mabanki ku bijyanye n’ingwate binyuze muri gahunda ya ‘Gira ubucuruzi’, amafaranga twabakodesherezaga ibibanza akaba ari yo banki zibaguriza bakayishyura agahabwa n’abandi.” Yongeraho ko intera bagezeho bakura abazunguzayi mu muhanda ishimishije n’ubwo batarawuvamo bose. Ati “Aho tugeze ubu harashimishije kuko tugeze nibura kuri 95% dukura abazunguzayi mu muhanda. Gusa ntitwirara kuko bakiwurimo ariko n’abinangira bakomeza gufatwa hifashishijwe inzego z’umutekano n’abandi babishinzwe kugeza bawuvuyemo burundu.”

Hashize umwaka bamwe mu bazunguzayi bavuye mu muhanda, bajya gukorera mu masoko bubakiwe n’Akarere ka Nyarugenge. Aho bacururizaga mbere ntacyo bishyuzwaga ariko ubu batangiye kujya basorera ibibanza bacururizamo.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67