Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 3 / 12 / 2017 | Amakuru y’ubukungu |

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyashyizwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2013, kigaragaramo igice kizaba kigizwe n’ikiyaga gihangano kizahera ahahoze ari ‘parc industriel’ kugeza mu gishanga cya Nyabugogo. Benshi bibazaga aho imirimo yo guhanga iki kiyaga yaba yarahereye ariko noneho umujyi wa Kigali watangaje ko ugikora inyigo y’umushinga w’iki kiyaga.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangarije itangazamakuru ko bitebuke mu gishanga cya Nyabugogo hazahangwa ikiyaga. Yagize ati « Si inzozi ni umushinga ufatika kandi uzashyirwa mu bikorwa nubwo ntakubwira ngo igihe iki n’iki uzaba warangiye. Ikiyaga kizava hariya hahoze ari muri ‘parc industriel’ kize mu gishanga cya ‘point lourd’ cyose kigende kigere muri kiriya gishanga cya Nyabugogo.»

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mushinga uri gukorerwa inyigo n’Umujyi wa Kigali ufatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije ‘REMA’. Akomeza avuga ko mu gihe kitarenze umwaka umwe n’igice abafite ibikorwa muri icyo gice kizajyamo ikiyaga kizahangwamo bakazaba bimuwemo kuko batangiye ibiganiro n’umujyi no kubabarira byaratangiye.

Iyo nyigo y’imiterere y’iki kiyaga ngo izagaragaza uko kizaba giteye, kikaba cyakubakwa nk’umushinga wa wa leta cyangwa mu bufatanye bwayo n’abikorera kuko cyaba ari igikorwa kizabyazwa inyungu. BIteganyijwe ko icyo kiyaga kizaba gikikijwe n’ubusitani abantu baruhukiramo, hakanabera ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Ku wa 19 Nyakanga 2017, ubwo perezida Kagame yiyamamarizagaga i Nyabugogo, yizeje abantu ibihumbi n’ibihumbi bari baje kumusanganira yuko mu myaka 7 iri imbere Nyabugogo izahindura isura. Yongeye kuvuga ko Nyabugogo igaragaza isura y’umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Aha turi Nyabugogo, ibihakorerwa, abahari mwese, ubu ngubu Nyabugogo ni ikimenyetso cya East African Commmunity. Aha muri ibi bice byose n’ibihakorerwa hari abaturuka Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi hirya no hino hose. Rero ni ikimenyetso cy’ukuntu dushaka uko u Rwanda rukura rugatera imbere ariko noneho dufatanya n’abaturanyi n’abanyamahanga…”

Nta gushidikanya iki kiyaga nikimara guhangwa i Nyabugogo kizaba kimwe mu byiza nyaburanga bitatse umujyi wa Kigali kandi kizagira uruhare mu kwinjiza amafaranga binyuze mu bikorwa by’ubushabitsi n’ubukerarugendo bugishamikiyeho. Iki kiyaga kandi kizagira uruhare mu guhindura isura y’umujyi wa Kigali by’umwihariko agace ka Nyabugogo.

By:ruhayisha | Dec 03 2017

kizaba cyuzuyemo ibyondo

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67