Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 2 / 12 / 2017 | Amakuru y’ubukungu |

Abanyeshuri batatu biga muri Musanze Polytechnique bakora intebe zo munzu no mu busitani bakoresheje isima n’ibyumba, zishobora kugeza ku myaka 150 zitarasaza.

Aba banyehuri babikora bagamije kurengera ibidukikije cyane cyane ibiti bikoreshwa mu bubaji, bavuga ko bishobora gukendera. Ndahimana Tharicisse, Nshimiyimana Eric na Samba Aime Jules n’abanyeshuri bahuriye muri Musanze Polytechnique biga mu ishami ry’ubwubatsi. Bishyize hamwe bakora umushinga wo gukora intebe zicarwaho mu ngo bakoresheje isima ndetse n’ibyuma.

Samba yagize ati “Igitekerezo twakigize nyuma yo kubona ko ibiti bikoreshwa mububaji birimo gukendera, intego akaba ari ukugabanya ikoreshwa ry’ibiti ku kigero cya 0,7% buri mwaka.”

Mu kwezi kwa Nyakanga umwaka ushize aba basore batsindiye igihembo cyitwa African Entrepreurship Academy. Cyabahesheje uburenganzira byo kujya kwerekana ibikorwa byabo mu mijyi y’i Burayi no muri Aziya.

Izi ntebe zifite ubushobozi bwo kumara imyaka 150 cyangwa inarenga zitaraza, aho intebe zo mubusitani zigura amafaranga ibihumbi 600 naho izo munzu zikagura ibihumbi 800, nk’uko Twahirwa abisobanura. Ati “Twaragabanyije kuko twatangiye tuzigurisha miliyoni, kandi Abanyarwanda barimo kugenda bitabira ibikorwa byacu. Ikindi kandi nubwo zikoze mu isima n’ibyuma ntabwo ziremereye.”

JPEG - 47.7 kb
Bemeza ko izi ntebe zishobora kumara imyaka isaga 150

Twahirwa avuga ko mu bushakashatsi bakoze ngo basanze ibikoresho bimeze nk’ibyabo byarubatswe mu mwaka w’i 1902 muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika muri leta ya Ohio, ariko kugeza n’ubu bikaba bikiriho. Ati “Ubu biradutunze n’imiryango yacu, sitwe gusa kuko dukoresha abakozi 14, ariko intego akaba ari uko mu mwaka itanu bazaba bikubye gatanu.”

Ibi bikorwa aba banyeshuri bakora babifashwamo n’abarimu babigisha, umwe mubabafashije ni Bunani Hermas n’umwarimu w’aba banyeshuri. Avuga ko bigisha umwana nawe agatinyuka agakora ubushakashatsi ntiyumve ko ibyo mwarimu yamuhaye bihagije, akaba ariyo mpamvu bavumbura ibikorwa nk’ibi. Ati “Kuba abanyeshuri bakora imishinga nk’iyi n’ikimenyetso cy’ihame ryerekana ko ireme ry’uburezi mu Rwanda rigenda rigerwaho, kandi ibi bigatanga ikizere cy’ejo hazaza h’igihugu.”

Umuyobozi wa Musanze Polytechnique, Bayisenge Emile avuga ko abanyeshuri bafite imishinga nk’iyi batabatererana ahubwo babafasha kubona ibyangombwa by’ubuziranenge no kumenyekana. Ati “Dufite abanyeshuri benshi bafite imishinga ariko niyo barangije amashuri dukomeza kubakurikirana ndetse bagakomeza gukorera muri iki kigo tutabishyuza nubwo baba bakorera amafaranga, ibi biha ingufu n’abagenzi babo bakiri ku ntebe y’ishuri bigatuma bakora cyane kuko baba babona aho ababanjirije bamaze kugera.”

Uretse abo banyeshuri bakora intebe, muri Musanze Polytechnique harimo abanyeshuri bafite imishinga isubiza bimwe mu bibazo igihugu gifite, inatanga imirimo ku rubyiruko bagenzi babo.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67