Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 1 / 12 / 2017 | Amakuru y’ubukungu |

Mu imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda ririmo kubera i Kigali hagaragaramo ibicuruzwa byinshi bikorerwa mu Rwanda. Gusa ku rundi ruhande abaguzi bo bavuga ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bihenze cyane kurusha ibiva mu mahanga, ibintu ariko Leta ivuga ko buhoro buhoro arirwo rugendo kandi ngo uko imyaka ishira indi igataha ibikorerwa mu Rwanda bigenda byiyongera mu bwiza no mu bwinshi.

Ku wa 30 Ugushyingo 2017 ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Munyeshyaka Vincent yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda Expo 2017” ku nshuro ya gatatu” yavuze ko hakurikijwe umubare w’abitabira kumurika no kugura ibikorerwa mu Rwanda n’uko inganda zigenda zongera ubwinshi bw’ibicuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu, ibikorerwa mu Rwanda bimaze kwiyongera haba mu bwinshi no mu bwiza kandi byujuje ubuziranenge.

Minisitiri Munyeshyaka yavuze ko muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bikwiye kwishimirwa ko umubare w’abamurika wazamutseho 68% kuva muri 2015, aho ku nshuro ya mbere hamuritse abantu 250, muri 2016 hamurika abantu 305 ubu bakaba bageze kuri 420 kandi n’abaryitabira umubare uzamuka.

Ati “Nagira ngo nsabe abikorera kwigiramo ikizere no gukomeza kubaka icyo kizere. Birimo kugaragara ko ibyo dukora bigenda byiyongera mu bwinshi ariko cyane cyane mu bwiza. Mu buryo bwose n’ingendo mazemo iminsi biragaragara ko inganda nyinshi n’ibigo biciriritse barimo gukora ibintu bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga. Nabonye muri rusange ko ibyinshi bikorwa ubu ngubu byoherezwa hanze, ahenshi bari ku kigero cya 80%.”

Yibukije bamwe mu bafite inganda ko nubwo benshi bihutiye kohereza kuri iryo soko ariko bakwiye kwibuka kugaruka bakabanza guhaza isoko ry’imbere mu gihugu, nk’imwe mu ntego z’ibanze za gahunda ya ‘Made in Rwanda’. Ati “Ikizakurikiraho, ni ukuzabibutsa ko n’isoko ry’imbere mu gihugu na ryo rikeneye kwihaza kuko bigaragara ko abantu batangiye bareba isoko ryo hanze; ni byiza ariko ngira ngo ujya gutera uburezi arabwibanza”.

JPEG - 60.4 kb
Muri Expo haramurikwa moto ziteranyirizwa mu Rwanda

Maniraguha Martin, Umuyobozi mu ruganda rw’imyenda rwa “Hema Garment Ltd”, ruri mu karere ka Musanze, yavuze ko mu mezi atatu rumaze isoko rya mbere bahereyeho ari Abanyarwanda, cyane ku bo mu karere ka Musanze na Rubavu, bityo uruganda rugeze ku kigero cya 60%.

Umuyobozi w’Inama y’ubutegetsi y’urugaga rw’abikorera, PSF, Benjamin Gasamagera, yavuze ko abikorera biyemeje ko bazafasha Leta kugabanya ibiva hanze kuva ku kigero cya 30% kugera kuri 50% mu myaka itanu, ni ukuvuga kugera muri 2021.

Imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda’ ku nshuro ya gatatu ryatangijwe, biteganyijwe ko rizasoza tariki ya 5 Ukuboza 2017.

JPEG - 53 kb
Haramurikwa inzu zimukanwa

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67