Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 30 / 11 / 2017 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Abagore n’abakobwa b’impunzi z’Abarundi baba mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe baboha ibikapu n’ibiseke bakabibika kuko batabona aho babigurisha ngo babone amafaranga.

Bagaragaje icyo kibazo ubwo basurwaga na Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita ku wa gatatu tariki ya 29 Ugushyingo 2017. Ubwo bukorikori bigishijwe bwo kuboha ibiseke n’ibikapu ni ubwo gutuma babona amafaranga yunganira inkunga bahabwa n’imiryango ifasha impunzi.

Gusa ariko impunzi zagaragaje ko ibyo baboha batabibonera isoko bigatuma bagwa mu gihombo. Nzirimpa Pelagie, uhagarariye ishyirahamwe ryitwa “Dukomeze ibikorwa” avuga ko muri iryo shyirahamwe harimo abagore 150 baboha ibiseke n’ibikapu. Umushinga wa Save the Chilidren niwo wabibafashijemo. Agira ati “Mu bubiko dufite ibikapu bisaga 50 ariko twabuze isoko. Twifuza ko abatureberera badushakira isoko tukabasha kubona inyungu mu byo dukora.”

Ibyo bikapu n’ibiseke baboha bigura kuva ku 2000RWf kugeza ku 5000RWf bitewe n’ingano yabyo. Nzirimpa ahamya ko ubukorikori bigishijwe buzabagirira akamaro igihe bazaba barasubiye mu gihugu cyabo cy’u Burundi kuko ari ibintu bamaze amezi umunani bakora nk’umwuga.

Takayuki Miyashita, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yizeje izo mpunzi ko igihugu cy’Ubuyapani kizakomeza kubakorera ubuvugizi. Yakomeje kandi yizeza abakora ubukorikori ko bazabashakira isoko bafatanije n’abaterankunga batandukanye. Agira ati “N’ubwo tutazi igihe amahoro azagarukira mu Burundi igihe cyose muzaba mukiba mu buhunzi tuzabafasha cyane cyane mu bikorwa by’ubukorikori mukora.”

Rwahama Jean Claude, umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impunzi muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDMAR) atangaza ko kwigisha izo mpunzi gukora ubukorikori biri muri gahunda ya Leta ya “Kora Wigire” na “Hanga Umurimo”. Agira ati “N’ubwo ari impunzi bagomba kujyana na gahunda za Leta ya "Kora Wigire" kugira ngo barusheho kugira imibereho myiza.”

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67