Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 29 / 11 / 2017 | Amakuru y’ubukungu |

Abavumvu bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaraza ko inzuki boroye iyo zigiye guhova zitagaruka zose kuko hari izipfira mu nzira.

Nzabanita Boniface, umuvumvu wo mu Karere ka Nyagatare avuga ko kuva aho abahinzi batangiriye gutera imiti yica udukoko mu myaka, inzuki na zo zijya guhova zigapfa.

Akomeza avuga ko imyaka yose iterwamo umuti wica udukuko, nk’bigori, amashaza, ikawa iyo bitangiye kuzana indabo,inzuki zijya kuzihovayo, zataha zigapfira mu nzira. Agira ati “Iyo rero zisanze ibyo bihingwa byaratewe umuti wica udusimba na zo zihita zipfa inyinshi tuzibona zaguye mu nzira.”

Akomeza avuga ko kuba inzuki zipfa bituma n’umusaruro w’ubuki ugabanuka kuko ngo nko mu mutiba wavamo ibiro biri hagati ya 10 na 15, havamo ibiro nka bitanu gusa.

Undi muvumvu witwa Batamuriza Justine wo mu Karere ka Gatsibo we avuga ko baterwa igihombo no guhura n’ibyonyi byangiza inzuki. Muri byo hari n’abantu bajya mu mitiba kwishakiramo ubuki bwo kwirira ngo ugasanga bakoresheje umuriro mwinshi zigashya.

Gusa ariko umushinga witwa FIOM Rwanda, ushinzwe gutera inkunga amakoperative y’ubworozi bw’inzuki utangaza ko ugiye kwigisha abavumvu bo mu Ntara y’Iburasirazuba uburyo bakorora inzuki bakazirinda impfu zitunguranye. Uwo mushinga wiyemeje kwigisha abo bavumvu uburyo bahinga ibihingwa hafi yaho bororera inzuki kugira ngo zijye ziba ari ho zitara zitarinze kujya kure.

Rukwatage Janvier, umukozi w’uwo mushinga avuga ko bimwe mu byo bazigisha abavumvu harimo guhinga indabo, gutera ibiti inzuki zikunda guhovaho. Avuga kandi ko ari byiza gushyira ubwoko bw’ifu ahantu hatandukanye hafi y’imizinga kugira ngo inzuki zibone ibizitunga n’ibyo zikoramo ubuki. Agira ati “Tuzabaha n’imizinga ya kizungu tunabahugure uburyo bakoramo ubwo bworozi bukabaha umusaruro.”

Abavumvu ariko bifuza ko bafashwa kugira ahantu hagari bakorera umwuga wabo w’ubworozi bw’inzuki kuko byabafasha kubona umusaruro mwinshi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67