Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 28 / 11 / 2017 | Amakuru y’ iterambere |

Ngabo Faraji wo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo akorera agera ku bihumbi 600Frw buri kwezi abekesha kwita ku mbwa.

Ngabo umaze imyaka itanu yigisha imbwa kubana n’abantu ku buryo zumva ibyo bazibwiye. Avuga ko abikora ku buryo bw’umwuga kuko yabyigiye umwaka umwe n’igice i Nairobi mu muri Kenya. Ajya gutangira gukora aka kazi ntabwo ari ibintu yitekerereje kuko yabanje gukora muri imwe muri sosiyete ikora ibijyanye no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu. Yakoraga mu bijyanye n’imbwa ariko ahavuye bituma atekereza kubikora nk’akazi.

Ngabo avuga ko bakura imbwa z’inzererezi ku gasozi bakazitaho ku buryo bazitoza kubana n’abantu. Gusa ngo ntibazigurisha kuko uyikeneye bayimuhera ubuntu ariko bakabanza kwemeranya uburyo izajya yitabwaho.

Ngabo avuga ko mu myaka amaze akora aka kazi, amaze gukura imbwa z’inzererezi mu muhanda zisaga 200. Gusa ngo sibyo byonyine akora kuko anigisha imbwa ziba mu miryango uburyo bwo kumvikana nabo zibana nabo, ku buryo hari byinshi byamugejejeho. Agira ati “Mfite moto ebyiri, mfite n’amazu agera muri atatu muri Bumbogo no muri Kinyinya hamwe na hegitari ebyiri z’ubutaka, ku buryo biri nko mu gaciro ka miriyoni 60Frw.”

JPEG - 204.3 kb
Imwe muri moto yakuwe mu kazi ko kwita ku mbwa imufasha mu ngendo ajya kwigisha imbwa

Bimwe mu byo yigisha imbwa harimo kumenyerana n’abantu, akanazigisha kwumva indimi zitandukanye zirimo Icyongereza, Igifaransa, Swahili n’Ikinyarwanda hakiyongeraho no kuzitembereza. Ngabo ngo afite imbwa zigera kuri 30 yigisha. Imwe bayimwishyurira ashobora kurenga ibihumbi 60 ku kwezi, yayitoje mugihe cy’iminota itarenze 30 ku munsi.

Abazungu ngo nibo bakiriya benshi ba Ngabo kuburyo hari n’abandi bakorerabushake bagera kuri batanu bakora ibijyanye no kwita ku mbwa z’inzererezi ajya afasha bakamugenera amadorari 300 buri kwezi.

Rukundo Damascene n’umwe mu birabura bake bamuha imbwa zabo akazitoza, avuga ko abigishiriza neza imbwa bigatuma bashobora kuumvikana nazo. Ati “Mbere ntarayimutwarira ntabwo wayibwiraga ngo yumve. Ariko ubungubu iyo hari ikintu irimo gukora kidasobanutse ukayibwira stop ubona ibiretse, wayibwira “come” ikaza, “sit” ikicara ku buryo ubona murimo kuzuzanya.”

Kimwe mu byo Rukundo avuga akundira imbwa ngo ni uburyo iyo atashye avuye ku kazi imusanganira, mu gitondo nabwo ikaza kumusuhuza. Avuga kandi ko ishobora kumuburira mbere mu gihe hari abateganya kumugirira nabi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67