Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 27 / 11 / 2017 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Abakobwa batuye mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, baravuga ko bahangayikishijwe no kutabona abagabo kuko nta mikoro baba bafite.

Bamwe mu bakobwa bo muri uwo Murenge twaganiriye, bavuga ko iyo uvutse iwanyu ari abakene, ntibabone imitungo baguha nta musore wapfa kugushaka, ahubwo yirebera umukobwa ufite ibintu.

Iyizire Leontine umwe mu bakobwa batuye muri ako gace, avuga ko ari ibintu bizwi ko umukobwa ukennye byanze bikunze aba agomba kugumana n’ababyeyi ariko yaba afite ibintu akaba wizeye kubona umugabo. Agira ati “Nibura kugira ngo ubone umugabo, biba bugusaba kuba ufite ubuso bw’ubutaka bungana na metero kare 18, kuko icyo gihe nibwo umusore apfa kukuvugisha mugatangira kuvugana ku by’urukundo.”

Iyizere avuga ko afite ingero nyinshi z’abakobwa atagaragaza, bagiye bahura n’icyo kibazo bagahitamo kubyarira iwabo kuko nta kundi baba bagomba kubigenza. Ati “Abahungu ba hano bakora ibishoboka byose bagaperereza iwabo w’umukobwa, basanga iwabo hari icyo bafite bagatangira kugutereta, basanga ntacyo ufite bakigendera. Mbese urebye, inaha, nta rukundo ruhaba, ahubwo haba gukunda ibintu.”

Abasore batuye muri uwo murenge nabo bemeza ko babanza kureba icyo umukobwa afite, bityo bakiyemeza kumushaka bagafatanya kubaka urugo.

Hakizimana Bosco ufite imyaka 26, avuga ko ako gace ari ihame ko umusore ugiye gushaka, agomba kubanza kureba umukobwa ufite ubutaka yahawe n’ababyeyi be,yaba atabufite agashaka undi. Ati “Umukobwa iyo azi ko afite amafaranga, araza akakureba wowe musore, ati vayo nkugurire, akagutwara mu kabari, nawe wabona ko hari icyo yibitseho, ugafatiraho cyane.”

Icyo kibazo cyabereye abakuze batuye muri aka gace amayobera , kuko mbere umusore yabanzaga kubaka, iwabo bakajya kumusabira. Bitandukanye n’ubu aho umusore ari we ujya kwishakira uzamushaka, nk’uko byemezwa na Ntahorugiye Leonard n’umusaza ufite imyaka 70. Ati “Ikibabaje ni ugusanga umwana w’imyaka 18 y’amavuko, abura umusore bajya kungana,akajya kwishyingira ku mugabo tujya kungana.”

Munyaneza Francois Xavier, umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Bugeshi, avuga ko imitungo itakabaye ikibazo ku bifuzaa gushakana, kuko agace batuye ari agace kihagije mu bukungu.

Avuga ko ako gace keremo imyaka itandukanye cyane cyane ibirayi, ku buryo buri muntu ashyize amaboko hasi agakora, byakemura iyo myumvire.

Avuga ko bagerageza kubiganiraho mu bikorwa bihuza urubyiruko nko mu muganda uba buri wa kane w’icyumweru. Muri ibyo bikorwa bakangurira urubyiruko gukora rukajya rushaka abagore rwishimiye aho gukurikirana abafite ibintu.

Abatuye muri uwo murenge n’indi mirenge bihana imbibi, bavuga ko usanga ako gace hari abakobwa benshi bagumirwa, bigatera bamwe kujya kwishyingira. Ingaruka zikomeye ni uko usanga havuyemo ubushoreke, kuko hari abagabo bashaka abagore barenze umwe.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67