Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 26 / 11 / 2017 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Mu gihe mu Rwanda bivugwa ko abagore aribo benshi hari ibihugu bitandukanye ku isi aho abasore bagumiwe kubera umubare muto w’abagore mu bihugu byabo.

Zimwe mu mpamvu zitangwa zitera uwo mubare muto w’abagore nk’uko ikinyamakuru herbeauty.com kibivuga ngo ni ihohoterwa ribakorerwa, intambara za hato na hato zituma bahunga na politiki y’uburinganire ikiri hasi mu bihugu bimwe, hamwe no kujya gushaka imirimo ahandi n’izindi.

Kubera izo mpamvu tugiye kureba ibihugu 15 ku Isi ahaboneka umubare muto w’abagore aho bigora abasore baho kubona abagore.

15. Libya

Igihugu cya Libya kiravugwa kugira abasore batarongora kubera kubura abakobwa . Iki gihugu ni kimwe mu byaranzwe n’intambara z’urudaca igihe kinini, zatumye abagore benshi bagihunga, abandi bagahohoterwa mu buryo bukomeye. Ikindi kibitera ngo ni umuco waho udaha agaciro abagore n’ibindi bigatuma bajya ahandi gushaka amaramuko bagerayo bakarongorwa.

14. Philippines

Iki gihugu ni kimwe mu bihugu bikennye ku Mugabane wa Aziya. Abagore muri iki gihugu bakunze kujya hanze yacyo gushaka akazi nka Australia n’ahandi mu bindi bihugu bya Aziya. Ibyo rero biri gutuma w’abagore usohoka mu gihugu. Ubushakashatsi muri iki gihugu bugaragaza ko umubare w’abashatse ugenda ugabanuka, hakavugwa ko biterwa n’umubare muto w’abakobwa muri iki gihugu.

13. Iceland

Muri iki gihugu ubushakashatsi bugaragaza ko abahungu ari benshi kurusha abagore. Abahungu benshi biravugwa ko bibera mu bwigunge kubera kubura abakobwa. Hari amakuru ariko atizewe avuga ko Leta muri iki gihugu yemeye gutanga ibihumbi bitanu by’Amadolari ku mukobwa wese w’umunyamahanga kugirango yemere gushakana n’umusore wo muri iki gihugu ariko kandi wakwemera kuhatura.

12. Norway

Mu myaka ishize, umubare w’abahungu waje kurenga uw’abakobwa muri iki gihugu, aho bivugwa ko biterwa no gusuhuka, aho abakobwa bajya mu bindi bihugu gushakirayo amaramuko.

11. Iran

Nibwo bwa mbere mu mateka ya Iran, umubare w’abahungu uruta uw’abakobwa. Imwe mu mpamvu yabiteye ni uko umubare munini w’abakobwa muri iki gihugu bize cyane bigatuma bajya hanze gushaka imirimo ijyanye n’ibyo bize. Kuri iki kandi, benshi muri aba bagore bumva batashaka batari bagira aho bagera mu kwiteza imbere, nibyo biri gutera abasore muri iki gihugu guhura n’ibibazo byo kutabona abakunzi.

10. Sweden

Siwedi ni igihugu nacyo kuri ubu kivugwamo icyo kibazo. Bimwe mu bibazo bigenda bibitera ngo ni ikijyanye no kubura aho umuntu aba. Ingo zakira urubyiruko ziragenda ziba nke maze urubyiruko cyane cyane abakobwa bakabura aho batura. Ibi rero bituma umubare wabo mwinshi usohoka mu gihugu, cyane cyane abakobwa.

9. Afghanistan

Hari igihe abakobwa muri iki gihugu bakunze kugaragara mu migi itandukanye ariko kuri ubu kubera intambara zisa nkaho zihoraho n’umutekano muke, byatuma abakobwa n’abana bigira mu bindi bihugu ari benshi cyane, abahungu bagasigara barwana.

8. Nigeria

Muri Nigeria abasore 1.4 baba bahuriye ku mukobwa 1. Zimwe mu mpamvu zitangwa ku buke bw’abakobwa muri iki gihugu zirimo: Kurongorwa kw’abana bakiri bato, kuba abagabo bemererwa gushaka abagore benshi n’umuco wo muri iki gihugu wo guca imyeyo uhiganje, bituma benshi bahunga iki gihugu bakajya kureba ahandi bibera habaha umutekano. Leta muri iki gihugu iherutse kugaragaza ko muri Nigeria hari ikibazo cy’abasore basaziraho kubera kubura abakobwa barongora.

7. Greece

Greece ni igihugu gikunze kugira abimukira benshi kubera uburyo ari cyiza no kuba ubuzima bwaho buhendutse kurusha ahandi mu bihugu byo ku mugabane w’Uburayi. Ibi rero bituma abakobwa benshi basohoka bakajya mu bihugu byo kuri uwo mugabane kujya kureba aho bahembwa neza.

6. Misiri/ Egypt

Misiri ni kimwe mu bihugu bifite abaturage benshi mu bihugu by’Abarabu. Ubushakashatsi bwerekana ko abasore 1.5 bahurira ku mukobwa 1. Abakobwa benshi muri iki gihugu bakora imirimo yo murugo. Abize usanga benshi barize ibijyanye na siyansi zirimo: Ubuvuzi, amategeko n’ibindi. Benshi muri aba rero bigira mu bindi bihugu aho bashobora kubona imirimo, maze bikagira ingaruka ku basore benshi basigara mu bwigunge.

5. Ubushinwa

Ubushinwa nicyo gihugu cya mbere ku isi gifite abaturage benshi. Ni igihugu kivugwamo abakobwa bake kubera umuco mubi wo gukuramo inda z’abana b’abakobwa. Ibi rero bituma abakobwa baba bake cyane kurusha abahungu. Mu Bushinwa, imiryango myinshi iha agaciro abana b’abahungu kurusha abab’akobwa. Kuri ubu Leta noneho yatangiye kugaragaza icyo kibazo. Abasore benshi b’Abashinwa basigaye bishakira abakobwa b’Ababarusiyakazi ahavugwa kuba abasore bake.

4. Amerika

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010, bwagaragaje ko muri Leta zunze ubumwe z’amerika abakobwa bari miliyoni 157, abasore bakaba miliyoni 151.8. Gusa hari imigi imwe nimwe aho abasore baruta abakobwa. Twavuga nka Las Vegas, Los Angeles.

3. Ubuhindi

Ubuhindi ni igihugu kiri hafi gufata Ubushinwa mu kugira umubare munini w’abaturage ku isi. Iki gihugu kiravugwa kugira umubare muto w’abakobwa aho umukobwa umwe arambagizwa n’abahungu 1.08.

2. United Arab Emirates

Kubera ubutunzi buri muri iki gihugu, ubukerugendo bwateye imbere, ni bimwe mu bituma abanyamahanga benshi bifuza kujya kugituramo. Biravugwa ko 85% by’abatuye iki gihugu kiri ku mugabane wa Aziya ari abanyamahanga kandi benshi ni abigitsinagabo. Ibi rero bituma abasore benshi bigira gushaka ahandi mu bindi bihugu.

1. Qatar

Qatar ni igihugu kiza ku isonga mu kugira umubare muto w’abakobwa Ni gihugu gikize cyane kuri petrole. Abasore 3.41 muri iki gihugu bahurira ku mukobwa umwe iyo barambagiza. Kimwe mu bibazo bitera ibura ry’abakobwa ni umubare munini w’abimukira bajya muri iki gihugu kuhashakira amaramuko kubera ubukire bwacyo aho bagize 94% by’abakozi muri iki gihugu.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67