Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 26 / 11 / 2017 | Amakuru yo mu mahanga |

Ishusho imaze imyaka irenga 500 bikekwa ko yashushanyijwe n’umunyabugeni w’umutaliyani Leonardo da Vinci yagurushijwe mu cyamunara i New York muri Amerika (USA).

Iyo shusho iriho umugabo w’umusatsi muremure n’ubwanwa acigatiye umubumbe ukoze mu kirahure, ikindi kiganza kiri imbere y’igituza urutoki rwa mukubitarukoko na musumbazose zireba hejuru. Uwo mugabo bivugwa ko ari Yezu/Yesu.

Iyo shusho bise Salvator Mundi (bisobanura umutabazi w’isi) yagurishijwe mu cyamunara miliyoni 450 z’Amadorali ya Amerika, abarirwa muri miliyari 380RWf. Cyamunara yabereye mu nzu y’ubugeni yitwa Christie. Niyo shusho iguzwe amadolari menshi cyane gusumbya andi yose yabayeho mu mateka y’ubugeni.

Umunyabugenzi Leonardo da Vinci yapfuye mu mwaka wa 1519, asize inyuma amashusho atarenga 20 arimo iyamamaye cyane izwi nka Mona Lisa. Mona Lisa iriho umugore ufite isura itangaje kuko hari igihe umureba ukabona ameze nk’urimo guseka, ubundi ukabona arasa nk’ufite agahinda.

JPEG - 43.1 kb
Ishusho yamamaye cyane yiswe Mona Lisa yakozwe n’umunyabugeni rurangiranwa Leonardo da Vinci

Iyo shusho yindi yitwa Salvator Mundi bivugwa ko da Vinci yayishushanyije mu mwaka wa 1505, ikaba ari yo yonyine igiye mu maboko y’umuntu ku giti cye. Andi mashusho ye yose ari mu nzu zimurika ibikorwa by’abanyabugeni.

Cyamunara yo kugurisha iyo shusho iriho Yezu yatangiye ba nyirayo bashaka miliyoni 100 z’Amadorali (miliyari 85RWf) ariko cyamunara yagiye kurangira hamaze kuboneka uwemeye gutanga miliyoni 450 z’Amadorali. Uwaguze iyo shusho ariko ntiyabashije kumenyekana kuko yabikoreye kuri telefone mu iciririkanya ryamaze iminota 20.

Ishusho Salvator Mundi yari iherutse kugurishwa muri cyamunara yabereye mu mujyi wa London mu Bwongereza mu mwaka wa 1958. Icyo gihe yaguzwe ama-Livre Sterling 45 yonyine (yakoreshwaga muri icyo gihugu) arenga ibihumbi 45RWf. Icyo gihe byavugwaga ko iyo shusho atari da Vinci wayishushanyije, ahubwo ari umuyoboke we wayikoze.

Iyo shusho yigeze no gutungwa n’umwami Charles I w’Ubwongereza ahagana mu mwaka wa 1600 ariko iza kuburirwa irengero, yongera kugaragara muri 2005.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67