Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 25 / 11 / 2017 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, baravuga ko babangamiwe n’amafaranga angana n’ibihumbi bitanu bacibwa iyo bapfushije umuntu.

Bavuga ko iyo bapfushije umuntu mbere yo ku mushyingura babanza kujya gusaba urwandiko rubemerera gushyingura bahabwa n’umuyobozi w’akagari rugurwa ibihumbi bitanu. Umuturage upfuye cyangwa upfushije ariko ari umucumbitsi muri ako kagari we ahabwa urwo rwandiko ariko akemererwa gushyingura ari uko yishyuye ibihumbi cumi na bitanu (15 000frws).

Bavuga ko iyo umuntu apfuye mu minsi y’ikiruhuko (week-end) bisaba gutegereza ko umunsi w’akazi kuko gitifu w’akagari icyangombwa agitangira mu biro by’akagari. Bamwe kugira ngo bagere ku kagari bagiye gufata icyangombwa, batanga amatike angana n’amafaranga 1400 kuko akagari ari kanini ku buryo hari abatuye kure y’ibiro byako.

Aba baturage bavuga ko babwirwa ko ayo mafaranga azagura irimbi mu gihe iryo bashyinguramo rizaba ryuzuye, ariko bakavuga ko ayo mafaranga acibwa uwo basuzuguye. Bavuga ko ikigaragaza ko ayo mafaranga aribwa n’abayobozi, ari uko nta nyemezabwishyu uyatanze ahabwa ndetse ngo nta na nimero ya konti bazi ishyirwaho ayo mafaranga.

Munyanziza Cypriane utuye mu mudugudu wa Ruhuha mu Kagari ka Simbwa aganira n’Izubarirashe.rw yagize ati, “Urebye biratugora cyane kubera ko harimo abantu batishoboye, abo rero iyo ubaciye ibyo bihumbi bitanu kuyabona biragorana umuntu akaba yamarana umurambo iminsi kugira ngo abaturanyi be babanze baterateranye amafaranga.”

Hakuzimana Leopord avuga ko amafaranga bacibwa, ayafata nk’amande acibwa uwapfushije ariko akaba ababazwa cyane no kuba ayo mafaranga bacibwa ntahantu hazwi abikwa. Hakuzimana agira ati, “Ayo mafaranga batubwira ngo azagura irimbi ntituzi ngo konti ashyirwaho ni iyihe, ntituzi uyicunga, ibyo ngibyo njye mbona bibangamye cyane kuko irimbi ryahoze ari isambu ya leta none bahisemo kuritwishyuza.”

Ubwo Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyageraga muri aka Kagari ka Simbwa, cyasanze hari umubyeyi wabyaye umwana upfuye yohereza umurambo we asigara kwa muganga kuko atari ameze neza. Uwo mubyeyi yatubwiye ko urwo ruhinja ubuyobozi bwanze ko barushyingura batarahabwa urwandiko rwa gitifu rwishyurwa ibihumbi bitanu.

Akimana Veneranda, umukecuru iki kinyamakuru cyasanze ategereje ko bemererwa gushyingura urwo ruhinja yagize ati, “Urabona nk’ubu uyu mubyeyi yapfushije akuzukuru umukobwa we yasigaye mu bitaro nawe ameze nabi, none ngo natange bitanu by’irimbi kandi rwose hari igihe umuntu aba atishoboye yahuye n’ibyago ndetse yabuze n’icyo kurarira.”

Karekezi Michael, umuyobozi w’Akagari ka Simbwa, avuga ko koko umuturage wapfushije ategetswe kwishyura amafaranga ibihumbi bitanu kugira ngo azabafashe mu kwagura irimbi igihe rizaba ryuzuye.

Abajijwe ku kibazo cy’abaturage bavuga ko bagorwa n’ayo mafaranga ndetse n’amatike batanga bajya gushaka urwo ruhushya rubemerera gushyingura, uyu muyobozi yagize ati, “Umuryango wagize ibyago koko ntibiba biworoheye ariko buriya buryo na bwo buradufasha kuko tumenya niba koko umuntu aba yapfuye.”

Aba baturage basaba ko aho kugira ngo bajye bishyuzwa mbere yo gushyingura, ubuyobozi bukwiye gushaka ubutaka abaturage bakabuteranyiriza bakabwishyura.

Kantengwa Mary, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo aba baturage bagaragaza, kuko atumva neza uko bigendekera umuturage utishoboye. Yagize ati “Iyo ni igitekerezo cyakabaye cyemezwa n’inteko rusange bitabangamiye umuturage, umuturage utishoboye ubwo se amafaranga yayakura hehe?”

Basaba kandi ko ubuyobozi icyo cyangombwa gitangwa bajya bajya kukireba nyuma yo gushyingura kuko iyo umuntu yapfushije kubona amafaranga yo gutega bajya ku kagari akunda kubagora.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67