Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 25 / 11 / 2017 | Amakuru y’ iterambere |

Mu biganiro byahuje inzego zitandukanye zatumiwe n’Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, baganira ku bibazo aba banyamakuru basanze mu mirenge itandukanye abaturage bagifite ubwoba bwo kwaka inguzanyo muri za banki.

Umuyobozi ushinzwe kwandika imiryango ishingiye ku iyobokamana muri RGB, Kangwagye Justus, yashimagiye ko abaturage ari bo bakwiriye kwegera SACCO kugira ngo zibagurize kurusha uko SACCO zaba ari zo zijya kubashaka ngo zibagurize. Mu gusobanura neza ibyo yavugaga, Kangwagye yagize ati: “Abarobyi nibo bashaka amafi, si amafi ashaka abarobyi.”

Kangwagye yagaragaje ko abaturage bagenerwa inguzanyo muri gahunda ya VUP ngo bafite icyo yise icyoba cyo gufata amafaranga bityo inguzanyo bagenerwa ngo zikaba zihera ku makonti mu Mirenge SACCO.

Mu bibazo uyu muryango w’abanyamakuru wagaragaje ko byugarije gahunda za VUP harimo abaturage bakora ntibahemberwe igihe, amafaranga y’inguzanyo za VUP atagera ku bagenerwabikorwa ndetse rimwe na rimwe abagurijwe ntibishyure.

Kuri izi nguzanyo zitangwa na VUP hifashishijwe ikusanyabitekerezo ryakozwe n’abanyamakuru rikerekwa abayobozi mu buryo bw’amashusho; Abaturage bagarukaga ku mpamvu zituma badafata aya mafaranga.

Bamwe bavuga ko inguzanyo za VUP zishyurwa ku nyungu bita ko ihanitse ya 11%, banavugaga kandi ko bacibwa amafaranga ibihumbi 30 yo kwigirwa imishinga na yo ngo ntibyorohera abagenerwabikorwa ba VUP kuyabona cyane ko izi nguzanyo zihabwa abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Kagwagye Justus wari uhagarariye urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) muri ibi biganiro yagaragaje ko uko bikorwa ari ko itegeko ry’izi nguzanyo ribigena, ariko kandi agaragaza ko hari icyoba ku bantu bagenewe gufata izo nguzanyo.

Ngo akenshi ntabwo abagenerwabikorwa ba VUP baba bafite imishinga ifatika ituma bahabwa ayo mafaranga bityo bigasaba ko babanza kwigirwa imishinga.

Kangwagye yavuze ariko ko mu bukangurambaga urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ruri gukora mu Mirenge SACCO ngo ibi bigo by’imari bikomeje gusabwa ko byajya bifata abagenerwabikorwa ba VUP nk’abandi bakiriya babyo basanzwe.

Avuga ku kibazo cy’inyungu ku nguzanyo za VUP ya 11% abaturage bagaragaje ko ihanitse; Umuvugizi wa ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu Ladislas Ngendahimana yavuze ko kuyigabanya bitahita bikorwa kuko ngo n’ubundi yabaye 11% avuye kuri 4% ya buri kwezi.

Umuyobozi w’uyu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAX PRESS Murenzi Janvier avuga ko ibiganiro nk’ibi bikorwa nyuma y’ikusanyabitekerezo riba ryarakorewe mu biganiro byitwa Urubuga rw’abaturage n’abayobozi bikorerwa mu mirenge itandukanye.

Ati: “ Dukora ibiganiro hanyuma tukareba ikibazo cyagarutsweho n’abaturage cyane. Uyu mwaka rero mu biganiro byacu VUP yagarukwagaho cyane hari ibibazo bitandukanye biyirimo . Iyo twahurije hamwe izi nzego rero haba hagamijwe ko zagaragarizwa ibyo bibazo abaturage bafite; noneho twe tukaba nk’ikiraro cyo kubahuza n’abashobora kubikemura.”

Gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008. Igizwe n’ibice 3 icy’abaturage bahabwa imirimo bakayihemberwa, icy’inguzanyo zihabwa abaturage bakazishora mu mishinga ibateza imbere ndetse n’icy’amafaranga y’inkunga agenerwa abakuze batishoboye badafite ingufu zo gukora.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67