Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 24 / 11 / 2017 | Amakuru yo mu mahanga |

Igihugu cya Singapore kirateganya gutangira gukoresha imodoka zitwara abantu zitagira abashoferi guhera mu mwaka wa 2022.

Leta y’iki gihugu ivuga ko izi modoka zizajyanwa mu turere dutatu turimo imihanda ariko nta rujya n’uruza rw’abantu ruhari kandi iyo mihanda igenewe kugendamo izo modoka gusa.

Izo modoka biteganyije ko zizafasha abantu kubageza hafi y’aho batuye ndetse no hafi y’amagariyamoshi n’aho amabisi ahagarara. Singapore ivuga ko ubu buhanga bwo gukoresha imodoka zitagira abashoferi buzafasha iki gihugu gukomeza gukataza mu ikoranabuhanga.

Khaw Wan, Minisitiri ushinzwe gutwara abantu yagize ati : "Imodoka ziitwara zizafasha bikomeye abantu mu buryo bw’ingendo bitaruhanyije, cyane cyane ku bageze mu zabukuru, imiryango ifite abana bakiri bato ndetse n’abafite ubumuga.”

Izo modoka zitwara zizaba zije kunganira izari zisanzwe zitwarwa n’abashoferi ariko zo zikazajya zikora mu masaha imihanda iba itarimo abantu benshi.

Singapore ni kimwe mu bihugu bitagira umubyigano ukabije w’ibinyabiziga mu mihanda nk’ibindi bihugu byo mu majyepfo y’Aziya. Ibi ngo iki gihugu kibikesha iterambere rigezweho gikomeje kwimakaza mu mibereho y’Abenegihugu bacyo

By:umutambyi | Dec 08 2017

ubwose bizajyerwaho

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67