Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 23 / 11 / 2017 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Imvugo nka “ iriya modoka se si amaturo yacu!” , “ugira ngo se hari ikindi cyatumye Pasitoro yiyita Bishop si uko yabonaga uriya mupasitoro wundi azamutwara itorero?” “uziko se buriya uriya mwigisha wigishije ku cyacumi atari Reverand wabimubwiye ngo bayatuvomemo? Uzarebe ukuntu Pasitoro asigaye acyeye kubera amaturo yacu sha!” “Ntuzi ko se uriya mubosi impamvu akora ibyaha ntibamuheze ari uko atanga icyacumi gitubutse? Sha amatorero yabaye business dore n’uriya urishize ejo yahise agura Imodoka n’inzu nziza kandi yari umutindi nyakujya?”

Aya ni amagambo avugwa na bamwe mu bayoboke b’amatorero, baba bemeza ko abashinze amatorero yabo baba bakora bizinesi n’ubwo abo bapasitoro bo babihakana.

Hari igihe mu Kinyamakuru Izuba Rirashe hasohotsemo inkuru y’itorero rimwe ryo mu murenge wa Ndera ryabuze ubwishyu rikirukanwa mu nzu ryakoreragamo kubera kumara imyaka ritishyura.

Mu Murenge wa Nyamabuye akarere ka Muhanga naho muri 2013, itorero rimwe ryahisemo gusenya urusengero nyuma y’uko umwe mu barigize ashatse kuryigarurira. Uwarishinze nawe akavuga ko atamutwara Business ye yitangirije.

Mu murenge wa Kimironko naho muri Gicurasi 2014 naho undi mupasiteri twaganiriye yantekerereje uburyo yatangije icyo yitaga “Business y’umurimo w’Imana” umwe mu bayoboke be umurusha amaboko agashaka ubuzima gatozi bw’iryo torero yarangiza ngo agashaka kurimwirukanamo.’ Icyo gihe yambazaga aho yaregera ngo batamutwara idini rye.

Muri Kanama nabwo ku Gitangazamakuru kindi haciyeho inkuru y’itorero ryo muri Rurindo, bwakeye ryacitsemo ibice bibiri. Kimwe gihita gisakambura urusengero ngo kuko umushumba waryo w’I Kigali nawe yifuzaga kujya yungukira muri iyo Business yari maze gusa n’ishinga imizi.

Hari n’izindi ngero z’abapasitoro bagiye barwana mu nsengero bapfa amaturo.Byaravuzwe muri za 2008 mu matorero bamwe muzi. Hari n’ingero za vuba zitamenyekanye z’amatorero imitungo yabo Banki zagiye zitangaza ko igiye gutezwa Cyamunara kuko bananiwe kwishyura umwenda babereyemo banki.

Kuwa 13 Nzeli 2014, umu Bishop umwe mu rusengero yagize ati “Gushinga idini! ni bizinesi weeeee!!! Ahubwo se atariyo naba nkora iki? Ngo tubakuramo amafaranga? Turamaze! Ngo tuba dushaka amafaranga? Nibyo nyine.”

Izi ngero rero n’izindi ntavuze bamwe muzi, ni ibyerekana ko amagambo ya Bishop ashobora kuba ari ukuri kwa benshi ariko abakozi b’Imana bagenzi be bo bakanga kubivugisha ukuri nk’uko we abyumva.

Uriya mu Bishop yageze aho arababwira ati “ Ese ubundi niba amatorero atari business ubwo izi nsengero twubaka twajya dukura he amafaranga azubaka?”

Nabaye nk’uwemeranya nawe ariko nanone nsigarana ikibazo kivuga ngo “ Niba gushing itorero ari Business cyangwa se ubucuruzi kuki abayashinze mbere barakazwa no kubona abandi bagiye kuyashinga?”

Reka turebere muri rusange ,mperutse kumva ijambo rivuga ngo “turashaka kwicomokora.” iri naryumviye mu rusengero rumwe kandi risa nk’aho risobanuye ibintu byinshi. Gusa maze kubaririza no gukurikirana impamvu yaryo,niba ibyo bambwiye ari ukuri, ngo bivuze ko “abanyamadini bamwe bishyize hamwe bakanga agasuzuguro ko kwubarirwa mu kwaha kw’andi madini kandi nayo yishoboye.”

Byatumye ntekereza ku buryo bwagutse. “ese kuki abantu bafite amadini basigaye bahora mu ntambara hagati yabo?” Ugasanga ngo “yantwaye abayoboke, ngo yigisha ubuyobe, ngo ririya dini muryitondere rikora na ILLUMINATI, ngo ririya rishobora kuba rijya ikuzimu n’andi magambo .Mbese ugasanga barakoresha uko bashoboye ngo bangishe abayoboke babo andi matorero.Ibi rero bituma hari abahita bemeza ko wa mugani “ amadini ari business nk’uko byemejwe na Bishop”

Ariko se birakwiye ko abiyita abakozi b’Imana bajya bakoresha iryo zina kandi bagambiriye gusahura imitungo y’abo abayoboke bavuga ko ari ugukorera Imana? Ese bikomeze bibe gutyo leta irebere, ijye ihaguruka ari uko mu madini havutse imvururu? Ese bibe ihame ko urusengero rutabangamira abaruturiye kubera urusaku ariko haberamo ibindi bibazo leta itazarukoraho?

Kugeza uyu munsi, inshingano ku ivuka n’ishingwa ry’amadini mashya zifitwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB). Aya madini ubu asaga 3000. Ikindi ,mbere yo kwitwa ko ariho ahabwa ubuzima gatozi nk’ubwo indi miryango itegamiye kuri Leta ihabwa. Ibi bikaba ari nabyo bamwe mu bapasitoro n’aba Bishop batangiye kuvuga ko “bashaka kwicomokora.”

Ku bwanjye numva ko kuvuka kw’amadini bizagera aho birenga ubushobozi bw’ikigo cyiyafite mu nshingano kuko ubuzima gatozi buhabwa idini ryavutse. Kandi habanza kurebwa niba rifite inyubako na statue ndangamikorere. Ese ubundi ubuzima gatozi hari icyo buteganya ku bujura bushukana ko nabonye buvuga ku kanama nkemurampaka? Ntawamenya

Bishatse gusobanura ko yayandi tubona asengera mu gitondo mu tubari,nimugoroba tugacururizwamo, amwe asengera muri Shitingi, asengera mu nzu zo guturwamo, ibyumba byazo bikaberamo imirimo yo gusigwa no kwuhagirwa ndibwira ko nta buzima gatozi aba afite.

Mbona leta yakabaye maso kuri iki kintu kuko ibibazo birimo kuvuka muri iyi minsi byitwa ko ari mu bakozi b’Imana ni byinshi. Twazashiduka ariho havugwa ibibi byinshi kuruta mubo abo banyamadini bita abapagani cyangwa abanyamahanga.Yego ntihakoreshwa imbaraga ngo bicike ariko aho guhora mu ntambara zo gusenya insengero, haharanirwa kugira amatorero afasha abanyarwanda kubaka igihugu kuko n’ubundi bajya gusenya insengero bamaze kugira amacakubiri. Kandi ntitwashyigikira ko twagira amatorero arangwa n’amacakubiri kubera ko yahindutse nk’ubucuruzi.

Iki gitekerezo tugikesha ikinyamakuru Izuba Rirashe

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67