Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 21 / 11 / 2017 | Amakuru yo mu karere (EAC) |

Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya yahamagajwe n’ubuyobozi bwa Kenya kugirango asobanure impamvu inka zo muri Kenya zatejwe cyamunara nyuma yo kwambuka umupaka uhuza ibyo bihugu zikajya muri Tanzania.

Mu kwezi gushize, Tanzania yafashe inka yari zambutse umupaka zivuye muri Kenya mu rwego rwo gushaka ubwatsi muri icyo gihugu ndetse iteza cyamunara inka 1,300, ibintu byababaje cyane igihugu cya Kenya.

Ibintu byarushijeho gukomera ubwo Tanzania yongeraga gufata inkoko 6,500 zari zaturutse muri Kenya ikazitwika ivuga ko zinjijwe muri Tanzania ku buryo butemewe n’amategeko kandi ko zishobora gukwirakwiza indwara.

Ibi byatumye kuri iki cyumweru, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Kenya nyuma yo kubona ibi byose yanditse ibyamagana ndetse inatumiza Ambasaderi wa Tanzania muri Kenya ngo asobanure impamvu igihugu ahagarariye cyakoze ibyo bikorwa nkuko The Eastafrican yabitangaje.

Mu ibaruwa y’iyi minisiteri harimo amagambo ati: "Nyuma yo guteza cyamunara inka no gutwikwa kw’inkoko byakozwe mu buryo bunyuranye n’itegeko, Guverinoma ya Kenya itumiye Ambasaderi wanyu i Nairobi kugirango abazwe ibisobanuro."

Uru rwandiko rukomeza ruvuga ko “Kwinjiza mu gihugu amatungo cyangwa ibikomoka ku matungo byemewe n’amtegeko y’igihugu, ayo mu karere n’amategeko mpuzamahanga” bityo ngo ntibyari bikwiye ko Tanzania ikora ibyo yakoze.

Mu mezi make ashize, umubano wa Kenya na Tanzaniya wagiye uzamo agatotsi haba muri politiki no mu bucuruzi ndetse abacuruzi bo muri Kenya bacururiza muri Tanzania bagiye bataka gufatwa nabi n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania ndetse haherutse no kuba imyigaragambyo ku mupaka ndetse bimwe mu bicuruzwa ubu ntibishobora kurenga umupaka biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67