Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 11 / 10 / 2016 | Amakuru yo mu mahanga |

Ubukungu bw’ Ubushinwa bwazamutse ku kigero cyitari gitegerejwe mu gihembwe cya gatatu cy’ uyu mwaka. Ibi ni ibyatangajwe na bwana Li Keqiang i Macau kuri uyu wa kabiri.

Uyu muyobozi yavuze ko igihugu cye cyazamuye ubukungu cyane kandi kinabona impinduka nziza. Ibi bigatanga icyizere ko intege y’ izamuka ry’ ubukungu bihaye uyu mwaka bazabasha kuyigeraho.

Kuva mu kwezi kwa mbere uyu mwaka, imirimo isaga miliyoni 10 mishya yabashije kujya ku isoko. Abadafite akazi nabo baragabanutse bagera ku mubare uri munsi ya 5 ku ijana.

Leta y’ Ubushinwa yifuza ko ubukungu bw’ icyo gihugu bwazazamuka ku kigero cya hagati 6.5 na 7% muri uyu mwaka wa 2016. Nk’ uko imibare yagiye ahagaragara ibyerekana, ubukungu bw’ Ubushinwa bazamutse ku kigero cya 6.7% mu gice cya mbere cy’ uyu mwaka.

Ikibazo Ubushinwa bufite gikomeye ni imyenda ikomeye bufite. Iyi myenda ikaba igera ku gipimo cya 250% ugereranyije n’ umusaruro w’ imbere mu gihugu (GDP). Iki gipimo akaba atari cyiza na mba.

By:Yesu | Sep 22 2017

.Ubushinwa Burakomey Turabushigikiye

By:Donatie | May 18 2017

haaa ntibitangaje muburundi ubutare nibo nibindi vyishi none boreka guterimbere gut

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67