Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 11 / 10 / 2016 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Bamwe mu baturage b’uturere dutandukanye bemeza ko izamurwa ry’ imisoro y’ uturere tuba duhatana mu kwesa imihigo, bituma ubuzima burushaho guhenda. Si imisoro gusa ahubwo ngo hari n’ andi mafaranga abaturage batanga muri rusange. Muri ayo mafaranga abaturage bavuga: amafaranga y’ umutekano, amafaranga y’ isuku ndetse n’ andi bitewe n’ akarere.

Ibi abaturage barabivuga mu gihe abayobozi benshi mu rwego rw’ uturere baba bariyemeje kuzamura imibereho myiza y’ abaturage no kwesa imihigo. Kugirango bagere kubyo biyemeje, aba bayobozi usanga ngo bashaka amafaranga yo kwifashisha. Aya mafaranga rero nta handi yava uretse ahanini mu baturage ubwabo.

“Uturere dukora uko dushoboye ngo tudukuremo amafaranga, cyane cyane tubinyujije mu bihano bitari ngombwa. Abantu ku giti cyabo bakorera mu masoko bishyura imisoro ku bicuruzwa byose. Iyi niyo mpamvu ibiciro ku isoko bikomeza kuzamuka." aya ni amwe mu magambo ya Jean Damascene Nzambaza ubwo yaganiraga n’ ikinyamakuru The East African.

Umwe mu baturage wa Shyorongi yatangarije iki kinyamakuru ko bitumvikana ukuntu bagura ikamyo y’ amabuye amafaranga ibihumbi 53 mu gihe yaguraga ibihumbi 41 umwaka ushize, nyamara ibirombe by’ amabuye babituriye.

Uturere two mu cyaro twinshi dukunda kwiha intego yo gukusanya amafaranga ari hagati ya miliyoni 200 na miliyoni 320 buri gihembwe kugirango tugeze ku intego iri hagati ya miliyoni 800 na miliyari 2 buri mwaka. Gusa amakuru atugeraho ni uko inzira uturere dukunda guhitamo ari iyo kongera umubare w’ abatanga amafaranga aho kugirango bongere amafaranga atangwa ku muntu umwe.

Abayobozi bo mu turere twa Gicumbi, Rulindo, Ngororero na Huye aho ibi bibazo byagaragajwe n’ abaturage, bemeza ko batifuza gushyira umutwaro ku baturage.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88