Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 29 / 09 / 2016 | Amakuru y’ubukungu |

Raporo yiswe Global Competitiveness Report 2016-2017 yerekanye ko u Rwanda ari igihugu cya gatatu muri Afurika gifite ubukungu buzamuka ubutitsa kandi bikajyana n’imibereho y’abagituye.

Iyi raporo yerekanye ko u Rwanda rwazamutse imyanya itandatu ugereranyije no mu mwaka ushize, uyu mwaka rwaje ku wa 52 mu gihe ubushize rwari urwa 58 ku Isi.

Muri Afurika ruza inyuma ya Afurika y’Epfo na Mauritius, rukurikiwe na Botswana, Kenya na Cote d’Ivoire

Naho mu karere u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere rugakurikirwa na Kenya, Uganda, Tanzania naho u Burundi buza ku mwanya wa gatatu uturutse inyuma.

Ku Isi ibihugu bifite ubukungu buhamye ni u Busuwisi, Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi n’u Budage.

Icyo cyegeranyo cyakozwe hashingiwe ku miterere y’ubukungu muri rusange n’uburyo ibihugu byorohereza abashoramari, gutanga serivisi zihuse cyane cyane izo gutangiza ibigo by’ubucuruzi, kubona ibyangombwa byo kubaka, kwandikisha ubutaka no kubona ibyangombwa by’inzira.

Leta y’u Rwanda ikomeje gukora iyo bwabaga ngo igire ubukungu buhamye bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu.

Serivisi zitandukanye ziboneka byihuse, kandi kuri ubu nyinshi zitangirwa kuri internet. Kuva mu mwaka utaha no gutanga amasoko ya leta yose bizakorerwa ku rubuga umucyo.gov.rw

By:Dieudonne nshimiyimana | Sep 29 2016

thnx for good news twishimiye kumva inkuru nkiyi nziza idushyiramo imbaraga kuko bitwereka ko.leta yacu ibyo ikora byose nibyo iduteganyiriza nkabanyarwanda bifite agaciro mu ruhando mpuzamahanga ibi bituma twumva ko tugiye gukora cyane murwego rwo gufasha leta yacu mukzamura imibereho yabanyarwanda cyane ko ari twe mbaraga zigihugu ndavuga twebwe urubyiruko.

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67