Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 28 / 09 / 2016 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Muri iyi minsi, uzumva abanyarwanda benshi, cyane cyane abakiri bato, bavuga ko kwigondera inzu bigoranye kubera ukuntu ubutaka busigaye buhenze ndetse n’ ibikoresho byo kubaka inzu za kijyambere bihenze cyane. Uzumva kandi, nk’ uko twabibagejejeho ubushize, abakobwa babazwa n’ uko abasore batakibasaba kubaka urugo bitwaje ubukene.

Nyamara, niwitegereza mu imihanda, imodoka zigenda ziyongera cyane kandi inziza zikagurwa akenshi n’ abakiri bato. Mu mpera z’ icyumweru uzasanga utubyiniro n’ utubari duhenze byuzuye abakiri bato barimo kwishimisha. Ese koko amafaranga yarabuze cyangwa abantu basigaye bayapfusha ubusa?

Ni byo koko ubukungu bw’ u Rwanda muri iyi minsi ntabwo buzamuka nko mu myaka yashize bwazamukaga cyane. Ariko rero ubukungu bw’ u Rwanda burazamuka buri mwaka kandi ku kigero cyiza. Abantu benshi bakomeza kuvuga ko abakire aribo bakomeza gukira naho abakene bagakomeza gukena. Ariko se abo bakire bakomeza gukira bakizwa na nde?

Kimwe mu bisubizo kandi byumvikana ni uko abakire bakizwa n’ abakene kandi bakabakiza nta gahato karimo. Urugero uzasanga abantu na duke bakorera batumarira mu tubari (ducungwa kandi twubatswe n’ abakire). Uzasanga amafaranga yabo ashirira mu kugura imyenda myiza cyane mu maduka (acungwa kandi yubatswe n’ abakire), usange ndetse na duke basigarana batugura amamodoka yo kugendamo badakeneye kandi azabakenesha kurushaho, amamodoka anwa lisance (essence) kuri za stations z’ abakire, agakorerwa mu magaraje (garages) y’ abakire, akogerezwa mu binamba by’ abakire ndetse na ‘pieces’ zayo zikagurwa mu maduka y’ abakire.

Ese urakibaza impamvu abakire bakomeza gukira, abakene nabo bagakomeza gukena?

Niba winjiza munsi y’ ibihumbi 800 ku kwezi, iyo modoka ugendamo yigurishe cyangwa uyishakire akandi kazi.

Nk’ uko twabigarutseho hejuru, imodoka ni kimwe mu bintu bimara amafaranga y’ abakiri bato. Umwe mu basore twaganiye witwa Kalisa (amazina yahinduwe) yabwiye UBUKUNGU ko yabonye akazi mu mwaka wa 2012, atangira akorera amafaranga ibihumbi 200. Ubu ageze ku bihumbi 450 ku kwezi. Umwaka wakuriyeho yahise agura imodoka ya miliyoni enye ku nguzanyo. Kalisa yemeza ko iyo modoka yamugoye kuyishyura ngo ayirangize ndetse akanagorwa no kuyitaho kandi nta mafaranga iyo modoka yinjiza.

Frank ni umusore w’ imyaka 34, yemeza ko kugeza ubu yananiwe gushaka umugore kubera ubushobozi, nyamara ahembwa ibihumbi 600 bya buri kwezi. Frank yemeza ko buri kwezi imodoka agendamo (Carina E) imutwara ibihumbi nibura 150. Hakaba hari n’igihe imutwara ibihumbi 250 iyo yapfuye. Buri kwezi uyu musore yishyura ibihumbi 120 by’ inzu, agakoresha 40 byo kurya saa sita, 80 byo kumutunga mu rugo, 100 byo gusohokana n’ inshuti ze no kwiiyitaho ndetse n’ ibihumbi 100 byo kwita ku mukunzi we kuko nta akazi agira.

Iyo ubaze ushanga nibura Frank bimutwara ibihumbi 590 buri kwezi ndetse rimwe na rimwe akanarenga, ukwezi kugashira ari mu myenda.

Tumaze kumva iyi nkuru ya Frank twegereye umwe mu bahanga mu by’ icungamutungo, utarashatse ko amazina ye atangazwa, aratubwira ati : « abasore benshi muri iyi minsi barimo kugura imodoka cyane kandi nyamara nta bushobozi bafite bwo kuzitunga. Niba winjiza munsi y’ ibihumbi 800 ku kwezi, iyo modoka ugendamo yigurishe cyangwa uyishakire akandi kazi. »

Ni gute utunga imodoka nta nzu cyangwa nibura ikibanza ugira?

Mu Rwanda rwa kera umusore yajyaga kuba umugabo ari uko afite aho aba. N’ ubu kandi usanga umuntu udafite aho atuye aba mu by’ ukuri agifite urugendo runini mu buzima. Muri iki gihe amazu yarahenze ariko rero uwifuza kugira inzu, atangira ashaka aho azayubaka, ikibanza. Umusaza Gakwerere (amazina yahinduwe) yemeza ko umusore utazi icyo ashaka agura imodoka atagira ikibanza. "Imodoka iyo uyiguze itangira guta agaciro ariko ikibanza cyo gitangira kuzamura agaciro, ubwose wowe ko mbona uri umusore wahitamo iki?" muzehe Gakwerere abaza umunyamakuru w’ UBUKUNGU.

Frank ariko ntabwo yemeranya n’ uyu musaza: "amafaranga yarabuze kandi n’ umusore udafite imodoka ntabona inkumi isobanutse yo gutereta."

Umwanzuro

Ntawatinya kwemeza ko ubu amafaranga yabuze kandi ko n’ aboneka adafite agaciro ku isoko nka cyera. Gusa ariko ibi ntibiteze guhinduka vuba, ahubwo bishobora kuziyongera mu myaka iri imbere. Duke ubona dukoreshe tubyare utundi aho kudupfusha ubusa. Amenshi yo ukeka ko uzabonera rimwe ntayo uzigera ubona udahereye ku gufata neza duke ubona uyu munsi.

Amafaranga ashobora kuba koko ataboneka nka mbere kandi ubukungu bw’ Isi muri iyi myaka buha amahirwe abafite andi mafaranga yo gushora. Guhera ku busa umuntu agatera imbere bigenda biba inzozi. Ariko rero ku rundi ruhande, abantu bagomba kugendana n’ iri hinduka, bagakoresha neza duke babona.

By:Patrick | Sep 29 2016

Ibyo nukuri ikibazo nuko nahuguze bahagukura ngo nimumanegeka ukagenda ntagurane
baguhaye

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88