Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 28 / 09 / 2016 | Amakuru y’ubukungu |

Abahinzi batishoboye bo mu murenge wa Sake muri Ngoma bavuga ko bashyirwaho amananiza bagategekwa kugura imbuto n’ifumbire kandi nta bushobozi bafite.

Abo bahinzi bavuga ko baba bashaka kugura ibigori gusa, bakabifumbiza imborera yonyine. Ariko ubuyobozi bwo bukavuga ko abahinzi bakoze ibyo umusaruro wagabuka. Ni ngombwa ko ngo bafumbiza imvaruganda kugira ngo umusaruro wiyongere.

Uwamurera Donathile, umwe mu bahinzi, avuga ko yangiwe kugura imbuto y’indobanure kuko atari aguze ifumbire mvaruganda.

Yagize ati “Njyewe ubu ndimo guhinga ibigori bisanzwe nejeje nabitseho imbuto kuko biriya byiza bagurisha byarananije ndabireka. Ndi umukene nagiye kugura ibigori bantegeka ngo ngure umufuka w’ifumbire mvaruganda kandi ntayo (amafaranga) mfite! Njye nashakaga imbuto y’ibigori yenda bakampa n’ibiro bibiri by’iyo mvaruganda gusa. Ubundi nkazakoresha imborera ariko baranze.”

Ifumbire mvaruganda abahinzi basabwa kugura ni iyitwa DAP na UREA. Mu rwego rwo korohereza abahinzi kugura iyo fumbire, Leta ibishyurira ½ cy’amafaranga ayiguze.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Sake ntibwemerera abahinzi kugura imvaruganda ku bilo. Bemerewe kugura umufuka wose w’iyo fumbire, ungana n’ibilo 50. Ifumbire mvaruganda ya DAP igura 410FRw ku kilo naho iya UREA igura 355 FRw ku kilo. Imbuto y’ibigori abahinzi basabwa kugura, yo igura 310FRw ku kilo.

Abo bahinzi bahera aho bavuga ko batabona amafaranga yo kugura imifuka y’ayo mafumbire n’imbuto y’ibigori. Bavuga ko bahinga mu mirima baba bakodesheje. Bagahamya ko baramutse bafashe n’ideni muri banki ryo kugura iyo fumbire, batabasha kuryishyura.

Umuyobozi w’umurenge wa Sake, Mukayiranga Gloriose, avuga ko imbuto n’ifumbire bitangwa ku bahinzi hakurikijwe ubuso bagaragaje bashaka guhingaho. Agira ati: “Ntibikwiye ko hagira ugabanya ifumbire kuko uba ugabanije umusaruro. Ukoresheje ifumbire nke yeza bike akadindiza gahunda yo guhuza ubutaka ngo basarure byinshi ku buso buto.”

Akomeza avuga ko abahinzi bubahirije ayo mabwiriza beza toni esheshatu z’ibigori kuri hegitari. Abatayubahirije bo ngo beza toni eshatu gusa.

Abahugukiwe iby’ubuhinzi bavuga ko ushaka guhinga kimwe ½ cya hegitari, agura ibilo 50 bya DAP n’ibiro 24 bya UREA. Byose hamwe byatwara arenga ibihumbi 29FRw, amafaranga abahinzi bamwe bo muri Sake bavuga ko batabona.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88