Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 10 / 09 / 2016 | Amakuru yo mu mahanga |

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko ishobora gusezerera abakozi bagera ku 25,000 mu rwego rwo kugabanya amafaranga agenda ku mishahara y’abakozi. Ibi bigiye gukorwa mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’ubukungu no guta gaciro kw’ifaranga.

Ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’imari Patrick Chinamasa yavuze ko leta isohora 97% by’amafaranga yinjiza yose akagenda ku mishahara. Avuga ko ayo mafaranga bashaka kuyagabanya nibura umwaka utaha akagera kuri 75%.

Umwaka ushize Chimanasa nabwo yatanze icyo cyifuzo ariko cyamaganwa na Guverinoma. Ikidi kandi mu mezi ashize Leta yagiye ikererwa kwishyura imishahara y’abakozi cyane cyane abarimu, abasirikare ndetse n’abaganga, ibintu byateje uburakari bukomeye mu bakozi ba Leta ndetse bamwe bakirara mu mihanda bigaragambya.

BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko nibura mu myaka icumi ishize, sosiyete z’ubucuruzi zigera ku bihumbi icumi zafunze imiryango muri Zimbabwe kubera ibibazo by’ibihombo by’urudaca.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88