Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 9 / 09 / 2016 | Amakuru yo mu mahanga |

Sosiyete ya Apple yatangaje ko yasohoye telefoni ‘iPhone 7’ ku wa Gatatu, izanye udushya tutari dusanzwe mu zindi iPhones zayibanjirije.

Iyi telefoni ntigira umwobo ucomekwamo utwuma tw’amatwi (headphones/ecouteurs) ahubwo izasohokana na ekuteri zayo zihariye zidakenera insinga (wireless). Zishobora kuzatangira kugurishwa mu mpera z’uyu mwaka ku giciro cy’uruganda cy’amadorali 159.

Abashaka gucomeka ekuteri zisanzwe kuri iyi telefoni bazakoresha agahuza (adaptor) kazajya gasohokana nayo.

iPhone 7 kandi ushobora kuyijugunya mu mazi igakomeza gukora nk’ibisanzwe. Bivuze ko ushobora kuyibagirirwa mu myenda ukayimesa , cyangwa ikagwa mu ndobo y’amazi ntipfe; gusa iguye nko mu mazi menshi nko mu mugezi, piscine cyangwa ikiyaga imara iminota mike cyane igapfa.

Yasohotse iri mu mabara atanu, iroza rivanze na zahabu, zahabu, umuringa, umukara n’umukara wijimye cyane.

Izatangira kugurishwa ku madorali 649 (igiciro cy’uruganda) naho iPhone 7 Plus (nini kurushaho) igure amadorali 769.

iPhone 7 Plus izaba ifite camera y’inyuma ifite indorerwamo ebyiri kugira ngo igire amafoto meza kandi umuntu ashobore gufotora ikintu kitamwegereye. Izasohoka ifite ububiko bwa GB 32, GB128 na GB 256.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88