Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 4 / 09 / 2016 | Amakuru yo mu mahanga |

Umuhanzi w’icyamamare Akon yahawe n’ Ubushinwa amafaranga agera kuri Miliyari y’Amadorali mu rwego rwo kwagura umushinga we ugamije gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku mugabane w’Afurika.

Uyu muhanzi yayahawe nyuma yo kugaragariza abashoramari bo mu Bushinwa by’umwihariko sosiyete ikora ibijyanye n’imirasire y’izuba ya leta y’u Bushinwa, inyota afitiye umugabane akomokaho ufite ibikorwa remezo bidahagije ugereranyije n’uburyo iterambere ry’Isi riri kwihuta, ibintu byatumye yitangira uyu mushinga.

Uyu muhanzi w’imyaka 43 akaba yaratangiye umushinga wo kugeza amashanyarazi ku ngo miliyoni 80 mu bihugu bigera kuri 15 by’Afurika byiganjemo ibyo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Aya mafaranga azakoreshwa mu kugura ibikoresho by’imirasire y’izuba bizwi nka Solar Panels’ mu rurimi rw’icyongereza aribyo bizifashishwa mu gutanga amashanyarazi muri Afurika.

Uyu mushinga uzagera no mu Rwanda

Ubwo aheruka mu Rwanda mu mpera za 2015, Akon yavuze ko mu bihugu yahisemo harimo n’u Rwanda kuko rufite iterambere ryihuse kandi rikenera amashanyarazi menshi. Uyu mushinga uzwi ku izina rya “Akon Lighting Africa” ugamije gukwirakwiza amashanyarazi ku baturage benshi muri Afurika.

Nuramuka ushyizwe mu bikorwa mu Rwanda, kizaba kibaye igihugu cya 15 ugezemo kuko uri no mu bihugu nka Senegal, Congo-Brazzaville, Kenya, Sierra Leone, Burkina Faso, Nigeria, Madagascar na Namibia.

Umushinga we wa “Akon Lighting Africa” watangiye muri 2014 ugamije gukwirakwiza muri Africa ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba. Awufatanyije n’abandi banyafurika barimo umunyasenegal Thione Niang, n’umunyamali Samba Bathily.

Akon avuga ko gutangiza uyu mushinga yabitewe n’ibibazo yabayemo biterwa no kubaho nta muriro w’amashanyarazi, dore ko mu gace yakuriyemo muri Senegal nta muriro nta n’amazi meza bagiraga.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67