Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 2 / 09 / 2016 | Amakuru yo mu karere (EAC) |

Abazunguzayi bo mu mujyi wa Nairobi, mu gihugu cya Kenya, biraye mu mihanda bakora imyigaragambyo ikaze. Ibi byatewe n’uko mu gicuku cy’ijoro ryaraye rikeye igipolisi cyasenye ahantu hakorerwaga n’abazunguzayi (hawkers) mu gace ka Eastleigh mu murwa mukuru Nairobi.

Abafite amaduka muri ako gace ka Eastleigh bamaze igihe binubira ko abazunguzayi bababangamira kubera gutangirira abantu ku muryango w’isoko bakababuza kwinjira kandi ngo bo batanga imisoro. Abafite amaduka bari bafunze amaduka yabo bajya mu myigaragambyo. Bisa n’aho ubuyobozi bwafashe iyo myigaragambyo y’abo nk’ifite ishingiro.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko utumeza abazunguzayi bashyiragaho ibicuruzwa byabo ku murongo hafi y’umuhanda, Polisi yaraye itwirayemo irasenya twose. Amakuru ava muri Polisi ariko uwayatangaje utashatse kwivuga, ni uko abazunguzayi nibura 20 000 bakoreraga ubucuruzi muri Eastleigh.

JPEG - 65.9 kb
Agace ka Eastleigh mu mujyi wa Nairobi gakoreramo abazunguzayi benshi

Eastleigh ikunze guhimbwa “Little Mogadishu” kubera umubare munini w’AbaSomali bahaba, ni hamwe mu hantu hakomeye mu bucuruzi muri Africa y’Iburasirazuba. Hari ubwoba ko imyigaragambyo ishobora gukwira no mu isoko imbere bitewe n’umujinya abazunguzayi bafite.

Polisi ya Kenya iracungira hafi, mu gihe abazunguzayi barakaye cyane bigabije imihanda muri ako gace ka Eastleigh. Abazunguzayi bavuga ko batanze imisoro bityo ko Polisi ibyo yakoze ari ukwica amategeko.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67