Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 2 / 09 / 2016 | Amakuru y’ Ubukerarugendo |

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye ibirori byo Kwita Izina abana b’ingagi 22, byabereye mu Kinigi mu karere ka Musanze, kuri uyu wa 02 Nzeli 2016. Umukuru w’igihugu yabwiye abaturage ko uko barushaho kwita ku bidukikije bikinjiza amafaranga menshi ari nako inyungu zibageraho zizakomeza kuba nyinshi.

Muri uyu muhango, perezida Kagame yakanguriye abaturage baturiye parike kuyibungabunga. Yanabijeje kandi ko uko umusaruro uva mu bukerarugendo uzakomeza kwiyongera abaturage nabo bazakomeza kubyungukiramo.

Ati: “Baturage ba Musanze rero kuba turi hano n’aya mahirwe y’uko ari izi ngagi ndetse n’ibyo tuvanamo byongera ku mutungo w’igihugu, byose ni amajyambere namwe mugomba kugiramo uruhare rwo gufata neza izi ngagi amashyamba zituyemo noneho tukabona ba mukerarugendo benshi.”

Perezida Kagame yabibukije kandi ko ibidukikije bifite uruhare ukomeye mu iteramberery’ubukungu. Ati: “Ntabwo hari ugutoranya hagati y’iterambere ry’ubukungu no kurinda ibidukikije no kugira ngo abantu babeho neza. Ntabwo utoranya kimwe ngo ikindi ugisige kuko ntabwo bigongana ahubwo biruzuzanya.”

Uyu muhango ngarukamwaka, witabiriwe kandi n’abandi banyacyubahiro batandukanye, barimo abaturutse mu bihugu 28 byo ku Isi.

Abo bana b’ingagi biswe amizina biyongereye ku bandi biswe amazina mu myaka yashize, bahita bagera kuri 283. Pariki y’igihu y’Ibirunga icumbikiye ingagi 304, zigize 35% y’ingagi zose ziri ku isi.

Ubukerarugendo ni imwe mu nkingi zifatiye runini ubukungu bw’igihugu kuko nko mu mwaka ushize bwinjije miliyoni 300 z’amadolari y’Amerika. Ubuyobozi bwa Parike y’igihugu y’Ibirunga buvuga ko uyu mwaka uzarangira iyi parike yonyine yakiriye abakerarugendo barenga ibihumbi 30, bashobora kuzinjiza amafaranga asaga Miliyoni 16 z’amadolari ya Amerika.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67