Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 1 / 09 / 2016 | Amakuru yo mu karere (EAC) |

Kuri uyu wa Kane umushoramari rurangiranwa w’Umunyamerika ukiri muto washinze urubuga nkoranyambaga rwa Fecebook, Mark Zuckerberg, yageze mu gihugu cya Kenya mu rugendo yise urwo guhura n’abahanga mu by’ikoranabuhanga b’Abanyakenya bashyizeho uburyo bwo guhererekanya amafaranga no kwishyura serivise hifashishijwe telefoni ngendanwa. Uburyo bwise Mobile Money.

Mark Zuckerberg w’imyaka 32 akigera mu gihugu cya Kenya yanditse ku rubuga rwe rwa Fecebook ko ashaka kwiga byinshi byerekeranye n’imikorere ya Mobile Money, aho Kenya aricyo gihugu gikataje ku Isi muri ubu buryo.

Akigera muri Kenya kandi yahuye n’abahanga mu by’ikoranabuhanga ahitwa iHub, agace kiganjemo ibikorwa by’ikoranabuhanga. Mark Zuckerberg yagize ati: "Aho ndi buhere ni mu gace kitwa iHub, aho ba rwiyemezamirimo babasha kubakira ku bitekerezo byabo. Babiri mu benjeniyeri duhura ni Fausto na Mark bakoze uburyo bwo gufasha abantu kwishyura gaze yo gutekesha hakoreshejwe telefoni, ibintu byiza mu kurengera ibidukikije kurenza uko hakoreshawa amakara cyangwa kerosene."

Yakomeje agira ati: "Birashimishije kubona ukuntu abenjeniyeri bakoresha Mobile Money mu gukora ubushabitsi (business) no gufasha rubanda."

Urugendo rwa Mark Zuckerberg muri Kenya ntirwamamajwe cyane. Uyu mumiliyarideri w’Umunyamerika yafotowe arimo kurya ibiryo gakondo by’Abanyakenya bizwi nka "Ugali" (ubugali bw’ibigori) n’amafi ya tilapia. Yasangiraga n’abayobozi bakomeye muri Kenya barimo Joe Mucheru, umunyamabanga uhoraho ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga. Bari muri buriro bwa Mama Oliech Restaurant i Hurlingham mu mujyi wa Nairobi.

JPEG - 30 kb
Mark Zuckerberg asangira "Ugali" n’abayobozi bo muri Kenya muri Mama Oliech Restaurant

Akimara kurya Ugali yagize ati: "Kimwe mu bintu nkunda cyane mu gihugu mba ngiyemo bwa mbere ni ukugerageza kurya ibiryo byaho. Naryohewe na Ugali n’amafi ya tilapia ku nshuro ya mbere."

Zuckerberg ni Umunyamerika. Yamamaye cyane kubera urubuga nkoranyambaga rwa Facebook yashinze ndetse ubu yamaze no kwigarurira urubuga rwa WhatsApp. Ubu Zuckerberg akaba ari ku mwanya wa gatanu mu bakire cyane ku Isi, aho umutungo we ubarirwa muri miliyari 54 z’amadolari. Fecebook na WhatsApp ni imbuga zikoreshwa n’amamiliyari y’abatuye Isi muri iki kinyejana ari nako zinjiza akayabo k’amamiliyari mu mufuka wa Mark Zuckerberg.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88