Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 1 / 09 / 2016 | Amakuru yo mu karere (EAC) |

U Rwanda hamwe n’igihugu cya Kenya byashyize umukono ku masezerano ya EPA agamije ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi.

Ambasaderi w’u Rwanda mu bubiligi ahari n’icyicaro cy’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, EU, Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa Kane yashyize kuri twitter amafoto agaragaza u Rwanda, Kenya na EU bishyira umukono kuri ayo masezerano.

U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, mu gihe Kenya yari ihagarariwe n’umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda, ubucuruzi n’amakoperative, Adan Mohamed.

Amasezerano ‘Economic Partnership Agreement, EPA’ hagati ya EAC na EU, afatwa nk’azoroshya ubucuruzi n’ubufatanye mu iterambere hagati y’iyi miryango yombi, harimo no gukuraho imisoro ku bicuruzwa bikorerwa mu bihugu bigize iyo miryango yombi.

Kugeza ubu ibihugu byo muri EAC byohereza cyane muri EU, ikawa, indabo, itabi, icyayi, amafi n’imboga, mu gihe ibihugu byo muri EU byohereza muri EAC ibicuruzwa birimo imashini zo mu nganda n’ibyuma binyuranye, imodoka, imiti n’ibindi.

Kenya igaragara nk’aho ariyo yari ikeneye cyane ko ayo masezerano ashyirwaho umukono kugira ngo ibashe kugeza ibicuruzwa byayo ku isoko ry’i Burayi itatswe imisoro.

N’ubwo u Rwanda na Kenya byashyize umukono ku masezerano ya EPA, birasaba ko ibihugu byose bya EAC bisinya kuri aya masezerano kugira ngo ashyirwe mu bikorwa nk’uko byemeranyijwe urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa.

Tanzania ntishaka ko Abanyaburayi bigarurira isoko rya EAC

U Rwanda na Kenya bishyize umukono kuri aya masezerano nyuma y’aho ibihu bya EAC bigaragarije kutumva kimwe ingingo yo kuyashyiraho umukono. Igihugu cya Tanzaniya cyareruye kivuga ko aya masezerano ntacyo yamarira ibihugu byo muri EAC ahubwo ko ibihugu by’Uburayi bishaka kwigarurira no kuvogera isoko rya EAC ku nyuzu z’Abanyaburayi gusa.

Muri Nyakanga 2016, Aziz Mlima, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzania yagize ati: “Abahanga bacu mu by’ubukungu bagaragaje ko aya masezerano y’ubufatanye mu by’ubukungu (EPA) atazungura inganda zacu zo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, ahubwo ko byazadusubiza inyuma mu gihe ibihugu byabo byateye imbere byahita byigarurira iri soko.”

Ibyo Mlima yavuze kandi byashimangiwe na Benjamin Mkapa wigeze kuyobora Tanzania, nawe waburiye ibi bihugu kudasinya aya masezerano kuko ngo yazasubiza inyuma urwego rw’inganda zo muri ibi bihugu.

Abahanga mu by’ubukungu mu gihugu cya Tanzania nabo bavuga ko aya masezerano nta cyiza yazageza ku karere uretse kwica urwego rw’inganda zako, ahubwo ngo umutungo w’ibihugu by’aka karere ukaba wakigarurirwa n’umugabane w’Uburayi.

Kuri Tanzania, gusinya aya masezerano ngo byaba ari ugusubira mu bukoloni

Prof. Issa Shivji wahoze ari umwarimu muri kaminuza ya Dar Es Salaam, yavuze ko gusinya aya masezerano byaba ari ugusubira mu bukoloni kw’ibihugu byo muri EAC, ndetse ngo n’ibikoresho by’ibanze (raw materials) by’ibi bihugu bikaba byakitwarirwa mu nganda zo mu Burayi.

Bivugwa ko izi mpungenge za Tanzania izisangiye n’igihugu cy’u Burundi mu gihe Perezida Museveni wa Uganda we yavuze ko abakuru b’ibihugu bya EAC bagomba kubanza gusobanurirwa neza, ijambo ku rindi, iby’aya masezerano mbere yo kuyasinya kuko ngo batarayasobanukirwa.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88