Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 31 / 08 / 2016 | Amakuru yo mu karere (EAC) |

Ikigo cy’Abanyakenya, Nation Media Group ‘NMG’, giherutse gufunga imwe mu maradiyo yacyo yakoreraga mu Rwanda, KFM, cyatangaje ko inyungu yacyo mu mezi atandatu ya mbere ya 2016 yagabanutseho 21%.

Nation Media Group ‘NMG’ yashinzwe n’umuherwe Aga Khan, yatangaje ko miliyari 1.02 y’amashilingi ariyo mafaranga yari yungutse mu gihe nk’iki cya 2015, ubu akaba yaragabanutse akagera kuri miliyoni 811 z’amashilingi harimo n’imisoro. Ibi kandi bigendana n’ibyo yinjije muri rusange byagabanutse bikagera kuri miliyari 5.6 z’amashilingi zivuye kuri miliyari 6.1 z’amashilingi.

Umuyobozi nshingwabikorwa wa NMG, Joe Muganda, ejo kuwa Kabiri yatangarije abashoramari b’icyo kigo ko ahanini iryo gabanuka ryatewe no guta agaciro kw’imigabane yacyo ku isoko ry’imari n’imigabane no kutagurisha ibinyamakuru byinshi bitewe n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Yongeyeho ko bafite intego yo kongera ingufu mu gukoresha ikoranabuhanga ku buryo nibura mu mezi ari hagati ya 24 na 36 rizongera 10% ry’ibyinjizwa n’ikigo.

Umuyobozi Mukuru wa NMG, Wilfred Kiboro, asanga kuba bari muri gahunda yo kuvugurura imikorere mu bitangazamakuru bya Radio na Televiziyo ari nako bahangana n’abakoresha ikoranabuhanga, byatumye umusaruro utuba.

NMG yungutse miliyoni 785.4 z’amashilingi zitarimo imisoro zivuye kuri miliyoni 925.2 yungutse mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka ushize.

NMG kandi iherutse gufunga bimwe mu bitangazamakuru byayo birimo radiyo Nation FM, QTV zo muri Kenya na KFM yo mu Rwanda kugira ngo iteze imbere televiziyo ya NTV izajye itangaza amakuru n’ibiganiro mu ndimi nyinshi. Intego nyamukuru ngo ni ukuba Ikigo kiberanye n’ikinyejana cya 21 gicuruza amakuru agezweho.

Nation Media Group yashinzwe mu mwaka wa 1959 ikaba imaze imyaka isaga 50 mu ruhando rw’itangazamakuru. NMG yatangije ibitangazamakuru nka The Daily Nation, The East African, The Daily Monitor, Easy Fm, K FM, Q FM, NTV, NTV Uganda, The Citizen na Taifa Leo.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88