Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 31 / 08 / 2016 | Amakuru yo mu karere (EAC) |

Abashoferi batwara amakamyo avana ibicuruzwa hanze y’ u Burundi ntibacyemerewe kurara aho imodoka zabo zihagarara. Abo abashoferi bavuga ko bagiye guhomba kuko ngo nta mafaranga yo kujya gucumbika mu mahoteli abakoresha babo baba babahaye.

Ibimodoka bizana ibicuruzwa bibikuye hanze y’igihugu cy’u Burundi byose bihagarara hafi y’ikiyaga cya Tanganyika aho bita kuri Gare Routière. Aho ibyo bikamyo bihamara igihe biba bitegereje ko bijyanwa ku cyambu cya Bujumbura gupakururwa.

Kuva ku wa gatandatu w’icyumweru gishize habaye ukutumvikana hagati y’igipolisi n’abashoferi batwara ibyo bikamyo. Igipolisi cyafashe icyemezo cyo kubabuza kurara muri Gare Routière. Igipolisi gitangaza ko iki cyemzo gisanzwe gihari nyamara abashoferi ngo bakomeje kwanga kugishyira mu bikorwa.

Ibivugwa n’igipolisi binashimangirwa n’ishyirahamwe rishinzwe gutunganya ibikorwa mu mujyi wa Bujumbura, SETEMU. Umuyobozi mukuru wa SETEMU Cyiza Sadiki asobanura ko iki cyemezo ari icyo kurinda ingorane z’umutekano muke zishobora kwaduka cyane ko ngo aho hantu harara abantu benshi.

Ariko abashoferi b’Abatanzaniya bavuga ko iki cyemzo yafashwe mu buryo buhutiweho. Bakanavuga ko nta bundi buryo bafite bwo kubona aho barara kuko ngo nta mafaranga ahagije bafite yo kubakodeshereza amahoteli.

Sadiki yemeza ko icyo cyemezo cyafashwe kugira ngo ntihagire ikintu na kimwe cyibwa cyangwa ngo cyangirike. Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe rishinzwe gutunganya ibikorwa mu mujyi wa Bujumbura yasezeranyije abo bashoferi ko agiye gukora uko ashoboye kugira ngo ababafashe kujya bapakururirwa vuba ibicuruzwa byabo aho kuhamara iminsi myinshi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88