Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 29 / 08 / 2016 | Amakuru ya politike |

Leta y’u Rwanda izakoresha ingengo y’imari y’amafaranga miliyari eshanu na miliyoni maganatanu mu matora ya perezida ateganyijwe muri Kanama 2017. Gusa ngo aya mafaranga yaragabanutse ugereranyije n’ayakoreshejwe mu matora ya 2010.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC) Charles Munyaneza, yabwiye The New Times ko amafaranga akoreshwa mu matora yagabanutse ugereranyije no muri 2010 ubwo amatora ya perezida yatwaye miliyari zisaga esheshatu.

Munyaneza yasobanuye ko byatewe no gutangira gukoresha ikoranabuhanga mu matora, gukoresha abakorerabushake no kubika neza ibikoresho by’amatora. Ati: "Mu 2010, ingengo y’imari yakabakabaga miliyari 7. Ntabwo kuri ubu turi kugura ibikoresho byose kuko nk’urugero udusanduku tw’amatora tuzakoresha ni utwakoreshejwe mu matora y’abadepite yo muri 2008.”

Yasobanuye ko guverinoma izatanga 95 by’ayo mafaranga yose, anavuga ko azakoreshwa mu gutegura Abanyarwanda b’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Ati: "Kuri ubu turi gutegura ibikoresho byo gukangurira abaturage kwitabira amatora. Turateganya amahugurwa ku byiciro byihariye nk’abagore, urubyiruko, abafite ubumuga , abanyamakuru, abashinzwe umutekano, abahagarariye imiryango ya sosiyete sivile, n’indorerezi z’amatora ngo tubamenyeshe akamaro bafite mu kuyategura.”

Munyaneza yanavuze ko hagiye gushyirwaho ingengabihe y’amatora. Ati: "Itariki y’amatora yenda gutangazwa. Nk’uko bisanzwe itegeko rya Perezida riyigena ryenda gusohoka. Muri uyu mwiherero turarebera hamwe itariki ishoboka tuyohereza uri guverinoma izemezwe mu nama y’abaminisitiri. Duteganya ko iyo tariki izatangazwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.”

Kuri ubu abantu miliyoni 6.6 bari kuri lisiti y’itora, biyongereyeho miliyoni 1.4 ugereranyije n’abari biyandikishije mu matora yo muri 2010. Mu matora ya perezida yo muri 2003 hatoye miliyoni 3.9. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC avuga ko bazavugurura lisiti y’itora mu Gushyingo k’uyu mwaka, Gicurasi 2017 no muri Nyakanga hagati mu mwaka utaha.

Yongeyeho ko buri muturage ashobora kureba niba ari ku rutonde akoresheje mudasobwa ye cyangwa telefoni igendanwa.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88