Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 27 / 08 / 2016 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Bamwe mu bakobwa bageze mu kigero cyo kubaka ingo zabo batangiye kwijujutira mu matamatama bavuga ko barambiwe abasore bitwaza ubukene ntibagire igitekerezo cyo kubaka ingo zabo ngo babarongore, babakize ikimwaro muri rubanda.

Mu muco nyarwanda ntibisanzwe ko umukobwa yerura akavuga ko akeneye umugabo ariko ubu ibintu bisa nk’ibyahinduye isura kuko bamwe mu bakobwa bo mu ntara y’Amajyepfo n’abo mu mujyi wa Kigali beruriye UBUKUNGU ko barambiwe guhora bazirikwa ku katsi n’abasore batabarongora ngo bitewe n’ubukene bwabo.

Munyempehwe Seraphine wo mu karere ka Kamonyi afite imyaka 29, yagize ati: "Abasore ntibakirongora, sinzi uko byabagendekeye. Benshi bitwaza ngo ni ubukene ariko hari n’abasore b’ababuragitekerezo utamenya uko bateye.....Ubu abakobwa nyine tuba duhangayitse twibaza tuti bizagenda bite, tuti ese mama tuzava mu ngo z’ababyeyi ryari?"

Abakobwa bati "Abasore nibareke ibyo kwigira ndi igabo tubafashe baturongore"

Bamwe mu bakobwa barerura bakavuga ko bibaye ngombwa bakwemera gufatanya n’abasore bagakusanya ubushobozi ariko bakibanira. Nyiraminani Odette wo mu karere ka Muhanga afite imyaka 27. Yagize ati: "Abasore bamwe bazicwa n’ibintu byo kwihagararaho. Niba sheri (umukunzi) wanjye ari umukene njye nkaba mfite amafaranga kuki atanyegera ngo ambwire ikibazo afite dufatanye twubake ankize urubwa muri rubanda? Benshi bicwa no kwigira ndi igabo."

Benshi mu bakobwa bahamya ko muri iki gihe ubuzima burushaho kugenda buhenda ngo kuba bafasha abasore bakundana nta muntu ukwiye kubibonamo ikibazo. Gusa ngo hari abasore bataremera kuva ku izima ngo batinyuke babwire abakobwa ko babuze ubushobozi kandi ngo babivuze abakobwa bashobora kubafasha.

Adele (amazina ye yahinduwe) ni umucuruzikazi ukorera mu mujyi wa Kigali, afite imyaka 32 kandi iyo umurebye rwose ubona ko ari umukobwa w’ikizungerezi ufite amafaranga. Adele avuga ko abasore b’ubu ari ababuragitekerezo kuko ngo bigira ba maringaringa, ibyo kubaka urugo rwabo bigasa nk’ibitabashishikaje. Ibi abivuga ashingiye ku kuba nta musore n’umwe barakundana ngo amwereke ko afite gahunda ihamye yo gushinga urugo. Kuri we (Adele) ngo n’iyo umusore yaba ari umukene yamufasha bakibanira.

Ati: "Muri iyi minsi navuga ko bigoye cyane kubona umusore w’ibitekerezo bihamye. Bamwe muri bano basore ubona hano mu mujyi babaye ababuragitekerezo, ni ba basore badatekereza na rimwe ibyo kuba bashinga ingo zabo. N’ubwo bamwe bavuga ko ari ubukene bubibatera, koko nabyo bibaho, ariko batwegereye bakatwereka ko badukunze koko kandi ko bashaka gushinga urugo ruhamye, twafatanya rwose. Ibintu ni magirirane."

Abasore bati ki?

Benshi mu basore baganiriye n’UBUKUNGU bagaragaza ko kutarongora bishingiye ku bushobozi buke aho kuba ukudashaka kurongora nk’uko bamwe mu bagize umuryango nyarwanda babyibwira.

Hari abasore babwiye UBUKUNGU ko ubu kurongora bigoye. Benshi muri bo ngo basigaye bapfana ibitekerezo, inzozi zabo zo kwibanira n’abakunzi babo zikaba umuyonga kubera amikoro make kandi ubuzima buhenze.

Mu minsi ishize twabagejejeho agahinda ka Musabyimana Eric, umusore w’imyaka 47 wo mu karere ka Muhanga ariko wibera mu mujyi wa Kigali. Yatubwiye amashirakinyoma ku mpamvu yamuteye kugera mu myaka y’ubukwerere akitwa umuhungu, atarashaka.

Ndakomerewe, ubu nabaye iciro ry’imigani….!

Yatangiye agira ati: “Iyo muvuze kurongora numva rwose mumbabaje. Ubu ndakomerewe nabaye iciro ry’imigani! Aho nyuze hose ngo dore wa musaza w’umusore, ngo dore papa mbyirire, ngo dore imuburagitekerezo n’andi mazina bambwira nkumva arantesha agaciro.”

Akomeza agira ati: “Ubundi amazina yanjye ni Musabyimana Eric, ariko ubu ku kazi basigaye banyita Ntawangukwabaye. Ku rundi ruhande, nanjye ndabumva kuko mfite imyaka 47 ntararongora kubera kubura amikoro. Umukobwa nakoragaho wese yambazaga niba mfite inzu, uwo ngerageje kubwira ko mukunda nkabona no kumutunga ndi umushomeri sinzabibasha.”

Eric avuga ko yahuye n’akaga: “Kuba mu cyaro ufite imyaka iri hejuru ya 35 utararongora byo biragatsindwa n’Imana! Ni akaga! Uziko umuntu wese akunyuraho akakureba nk’aho uri igisambo.”

Hari ikimutera agahinda

Eric ati: “Ubu aho nyuze hose nabaye iciro ry’imigani ngo nanze kurongora. Ndarongora se ndarongoza iki? Abo bose bavuga ngo nanze kurongora se hari n’uwamfasha byibuze ngo mbone akazi kampa agafaranga gatubutse? narangije amashuri yisumbuye ariko namaze imyaka hafi 10 ndi umushomeri, ariko amagambo akaba menshi ngo sindongora. Ndarongoza iki se n’ubuzima buri hanze aha bukosha?”

Basore muritonde, bazabashuka ariko ntibazabubakira

Eric avuga ko kuba afite imyaka 47 atararongora bitavuze ko atazarongora kuko ngo arimo gushakisha uburyo yakusanya ubushobozi. Aha agira inama abasore yo kudahubukira gushaka mu gihe babona ko nta mikoro bafite.

Yagize ati: “Urubyiruko ruri hanze aha rurakomerewe! Ubushomeri bumeze nabi, ubuzima burahenze, umugore kumutunga bisaba kuba wifite kuko ntiwazana umwana w’abandi ngo yicire isazi mu maso. Aho kugira ngo nzane umwana wa mabukwe njye nirirwa mureba ntacyo mumariye nabireka. Basore bagenzi banjye kurongora simbyanze, gusa iyo nta bushobozi mujye mureka twiturize, nta kundi byagenda. Abagushuka ngo rongora rongora sibo bazagutungira urugo.”

Nshuti musomyi, ese wowe ubona impamvu abasore badashaka ari iyihe? Wemeranya n’abavuga ko ubuzima buhenze se? Ese kugira ngo abasore barongore hakorwa iki? Igitekerezo cyawe ni ingenzi!

By:Bashirahishize.Jp | Oct 15 2017

Haaaa!muranvuze.uyumusore.tutahuza.ndumurundi.ubukene bivuza ubuhuha.warara ubusa.bikagendagute?uwomwana wamutungagute?twihangane.basore.imbere niheza.bareke bivugire!murakoze.

By:Bashirahishize.Jp | Oct 15 2017

Haaaa!muranvuze.uyumusore.tutahuza.ndumurundi.ubukene bivuza ubuhuha.warara ubusa.bikagendagute?uwomwana wamutungagute?twihangane.basore.imbere niheza.bareke bivugire!murakoze.

By:joseph bllater | Oct 04 2017

Andika igitekerezo cyawe hano ...ngewe fitegahunda umukobwa wemera kupfasha azahamagare kuriyi number 0781184491 fire 30 imyaka ubyemera ibindi tuzabivugana mbarizwa Kigali Kicukiro rebero

By:joseph bllater | Oct 04 2017

Andika igitekerezo cyawe hano ...ngewe fitegahunda umukobwa wemera kupfasha azahamagare kuriyi number 0781184491 fire 30 imyaka ubyemera ibindi tuzabivugana mbarizwa Kigali Kicukiro rebero

By:Best life | Jul 18 2017

Andika igitekerezo cyawe hano ...Ahhh! Yewana ni dange kabisa. Basore nimureke abakobwa ahubwo turebe imbere yahazaza hacu heza. Basore nimureke gushukwa nimyaka tumaze ahubwo niduterwe ubwoba nubuzima tubayemo duharanira kuza mubwo twifuza kubamo.

By:Claude mayombo | Feb 05 2017

Haaaa mana biragoye kbs , njywe ndabona ko abakobwa burwda bahubuka nabi

By:happy | Nov 25 2016

inzu ndayifite mumajyepfo kdi nshaka gushinga urugo! umukobwa wumva yaza akagura ibikoresho byo munzu ( equipement) uwo aze pe! nanyandikire kuri (loveforus46@gmail.com) twipangire! murakoze.

By:ndanda thierry | Aug 28 2016

ubushobozi nikibazo ark nabo baragoranye ,harigihe ureba umukobwa nkuwo ugafite,ukabona ntacyo mwavugana,impamvu,uxamuzana ajye agucira mumaso,cyangwa akwite imbwa,bareke agasuzuguro,murakz

By:rafiki | Aug 28 2016

Andika igitekerezo cyawe hano ...Adele yanyandikira tukisungana?

By:bizimungu | Aug 28 2016

Andika igitekerezo cyawe hano ...Adele azanshake dupange

By:niyi | Aug 27 2016

Ese abo bakobwa habaho bakeneye abagabo? kuki bo batadusanga ngo tubipange mugihe ukunze umuntu Ntampamvu utamubwira imbogamizi zituma mutabana ngo mufate umwanzuro mwibanire.

By:Niyigena Frank | Aug 27 2016

Andika igitekerezo cyawe hano ...Bashiki Bacu Nibihangane Natwe Sitwe Twiyanze Gusa Nge Nzuko Inzara Iryana Aho Kugirango Nkuzane Inzara Ikazakwica Mumaso Yange Nakurekera Iwanyu Yewe Harinuwo Uzana Ntabashe Kubyihanganira Agahita Yiyerekerera Mubagabo Bagafite Gusa Nabo Ubwabo Bateyubwoba Uzimyifatire Yabo Urebaho Wabumujyanye Ukayoberwa Njye Ntanumugore Nteganya Kuzana.

By:Nduwimana Richard | Aug 27 2016

Je Ndumurundi,nfite Imyaka26 Nkabandi Mukurangza Igice Ca1 Ca Kaminuza.Ubushomeri,ubukene.ivyonatwe Muburundibidukoraho!Ntabwowapanga Gahunda Zukwubaka,utagruburyo .Waburumwiyahuzi!Abigeme Nabo Nimba Babishoboye Nibashake Bareshe ,bubake ,bazarongorwe!Nayahandi Arimihari Mbona Arintacobivuze.Abasore Uwubona Atabishoboye Yitekanire

By:nshimirimana oswald | Aug 27 2016

Ubu nimibereho ukuntu igoye ubona wagwubaka ukazamuhiki,canke abana ukabatungishiki?nibajijuke nabo baje bemera ko bafise agatubutse ahandiho naje ndabona ntiteze kubaka urugo kubwubukene

By:CIZA Bonaventure | Aug 27 2016

ariko se waba atanakazi ufite,nta ninzu ukarongora koko? abasore bubu benshi turi abashomeri,none wumva umwana wabandi wamuzana agatungwa niki? za nkwano sese zikava hehe? abakobwa nibadutahure kuko sitwebwe bivako yego hariho abasore batarongora muruhame kandi bafisuburyo arilo nibake cane kandi bakabikora kubera barongora nabatari abagore babo. bikaguma nkuko biri ubu(ubukene) umurindi w'abasore barongora uzobandany uba muto cane

By:Kamanzi | Aug 27 2016

Mubyihorere sha ntago mubizi. Abo bakobwa bavuga gutyo nabo si shyashya, ugize ngo yarize, aba ashaka gukora ubukwe busa nk'ubwumucutiwe babana cg biganye, wakoze ikirori kimwe bita ngo ni ukwemeza abantu! Nawe irebere aho kgl igeze, icyo ushatse gushyira mu bukwe cyose kiba gihenze. inkwano bahagurukira muri 1M, ubwo se ni ukubakira abana cg ni ukubasahura? Shyiramo nibindi byose bigenda ku bukwe, wibaze n'akazi kubu ukuntu kabuze, nagahari baguha ayo bashaka kuko gashakwa na benshi. Abo babivuga niba ari abagabo bajye bareka abahungu basezerane imbere y'amategeko, ubundi bagende bibanire. Uretse gukabya se watanga 6M zose mu bukwe, ubundi ukazubaka ute? hahhaha, izo million uba uzongera kuzigeraho nyuma y'imyaka irenga 15, uzaba ushaje. Jye mbona abifite bafite n'ibintu bajya bakora ubukwe, abagishakisha ubuzima, bakigira mu mategeko bagataha bakajya kubana ya ma fr bakayakoramo ubuzima.

By:Aboubakar | Aug 27 2016

Jewe yewe kurongora si igikorwa co guhubukira birasaba imyiteguro ihagije .abakobwa bo iyo wavuze kurongorwa bo bumva umengo nibisanzwe ariko iyo rugeze imago wumva ibintu vyahindutse .gusa je ico mbona nuko bokomeza bagategereza nkuko natwe tuba dutegereje .kuko nubwo bobavugako uwobabwiza ukuri bobiganiraho yego ntituvyanse ariko biragoye nanone kubona uwumaze kwumva ko harico yafatanya numukunzi we .abenshi urukundo abakobwa baruhinduye business atagishoro ntanumugambi

By:good topic | Aug 27 2016

yego si ubugabo gutungwa n'umugore arko nanone bamwe mu bakobwa bafite akazi n'ibyo bakora bibinjiriza kuruta abahungu ikibabaje ni ukwemerera umukobwa ugasanga ibyo yitaga umutungo we waraturutse kubandi bamusambanya babona akwitayeho bakabimwaka !!!! sibwo bisubiye irudubi
ARKO NANONE AHO KUGIRA NGO UZANE UMWANA W'ABANDI INZARA IMWICE WABIREKA .

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88