Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 22 / 11 / 2017 | Amakuru yo mu mahanga |

Umukambwe Robert Gabriel Mugabe w’imyaka 93, wari umaze imyaka 37 ku butegetsi bwa Zimbabwe yamaze kwegura ku mugaragaro nyuma y’igitutu gikomeye yashyizweho n’igisirikare cy’iki gihugu. Ku butegetsi bwa Mugabe igihugu cyahuye n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu ndetse benshi mu baturage babyegeka kuri Mugabe.

Nyuma yo kwegura kwa Mugabe, ubu benshi mu Banyazimbabwe bahanze amaso igishobora gukorwa ngo igihugu cyabo kikure mu ihungabana ry’ubukungu bo bavuga ko ryatewe na Robert Mugabe n’umugore we Grace abaturage bita umwishongozi wasesaguye umutungo w’igihugu yitwaje ko ari umugore wa Perezida.

Mu mwaka ushize wa 2016 igipolisi mu gihugu cya Zimbabwe cyahanganye bikomeye n’Abanyazimbabwe babyukiraga mu myigaragambyo ikaze mu murwa mukuru Harare bamagana ubuyobozi bwa perezida Mugabe bavuga ko akomeje koreka igihugu bu bukene bw’urudaca.

Mu guhangana n’abaturage bari bariye karungu bigaragabya, igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso ndetse amwe mu mafoto n’amashusho byafashwe byerekanye ko igipolisi cyarengereye maze kigahata ikiboko bamwe mu bigaragambyaga.

Abaturage biraye mu mihanda bamagana politiki ya Mugabe bavuga ko
ikomeje kurangwa n’ubwishongore no gushyira igihugu mu manga y’ubukene. Ibintu byahumiye ku mirari nyuma y’aho abaturage bamenyeye ko Leta yabo igiye kugurisha izindi mpapuro mpeshamwenda, ibintu bavuga ko bikomeje gushora igihugu mu madeni y’urudaca kandi abaturage bo bakomeje gutindahara.

Abaturage kandi ntibakozwaga ibyo kureka gukoresha idolari ry’Amerika ngo basubire ku madolari ya Zimbabwe. Iki gihugu gifite umugambi wo kwicapira amadolari yacyo, ibintu abaturage bamaganira kure kuko ngo byakomeza gutesha agaciro ifaranga n’ubundi ritorohewe kuko ngo ibiciro ku masoko byazamutse ku kigero cya 500% kubera guta agaciro kw’ifaranga.

Zimbabwe yaretse gukoresha ifaranga ryayo mu 2009 nyumo yo guta agaciro bikomeye, ku kigero kirenze miliyoni ku ijana, maze ihitamo gukoresha amadolari y’Amaerika, Amalandi yo muri Afurika y’Epfo n’andi mafaranga y’amahanga.

Iyi myigaragambyo kandi ngo yatijwe umurindi n’uburakari bw’abarimu, abasirikare bavuye ku rugerero ndetse n’abandi bakozi ba Leta bakomeje kwijujutira icyemezo cyafashwe na Leta ya Zimbabwe cyo gucyereza imishahara yabo, mu gihe banavuga ko ari intica ntikize.

Ihurizo rikomeye mu kuzamura ubukungu bwa Zimbabwe nyuma ya Mugabe

Nyuma yo kwegura kwa Mugabe, abaturage biraye mu mihanda kubera ibyishimo ko bakize ingoma yabakenesheje igihugu kikagwa mu ihungabana rikomeye ry’ubukungu. Nyamara ariko abasesenguzi mu by’ubukungu bo baravuga ko kuzahura ubukungu bw’iki gihugu bikiri ihurizo rikomeye bitewe n’uko inzego zose z’ubukungu zacitse intege bikomeye ku noma ya Mugabe.

Aba basesenguzi baravuga ko urwego rw’ubuhinzi Mugabe yarutobanze cyane nyuma yo kwambura abazungu ibikingi bahingagamo ubuhinzi buteye imbere, maze akabigabira rubanda badafite ubumenyi na buke mu byo gukora ubuhinzi bugezweho butanga umusaruro uhagije. Ibi byatumye inzara yototera benshi mu benegihugu, ubukungu burazahara kugeza ubwo Mugabe ubwe yitabaje amahanga ngo agoboke abaturage be bari bakomeje kwicira isazi mu maso.

Uko byagenda kose Abanyazimbabwe ngo ntibakwiye kwizera impinduka mu gihe cya hafi kuko ngo bizafata imyaka myinshi kugira ngo ihihugu cyabo gisubirane ubukaka n’ubushongore mu by’ubukungu nyuma y’imyaka 37 kiyoborwa na Mugabe.

Mugabe niwe Perezida rukumbi wayoboye Zimbabwe kuva yakwigenga ku bakoloni b’Abongereza mu 1980. Yabanje kuyobora nka Minisitiri w’Intebe aba Perezida mu 1987, akomeza gutorerwa izindi manda mu buryo butavuzweho rumwe ndetse yaniteguraga kongera kwiyamamaza nubwo ku myaka 93 ubuzima bwe busa nk’uburi mu marembera.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67