Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 10 / 08 / 2016 | Amakuru y’ Ubukerarugendo |

Benshi mu banyaranda bavuga ko babona ibikorwa by’ubukerarugendo mu Rwanda nk’aho ari ibikorwa by’abanyamahanga cyane cyane abazungu, bitewe n’amikoro make ku banyarwanda adatuma basura ibyiza bitatse igihugu. Gusa ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, kivuga ko gifite gahunda yo gukangurira abantu gusura ibyiza nyaburanga bitatse u Rwanda.

Imibare yasohowe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB igaragaza ko abanyamahanga ari bo bitabira gusura ibikorwa by’ubukerarugendo kurusha abanyagihugu.

Benshi muri abo bavuga ko impamvu nyamukuru ituma badasura amaparike n’utundi duce nyaburanga ari ikibazo cy’ubushobozi buke baba bafite, bakavuga ko udufaranga duke babona ku kwezi nta mugabane w’ubukerarugendo wabonekamo.

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru yagize ati: “Ntago ndajyayo mba numva nta na gahunda mfite yo kujyayo. Mba numva ari iby’abazungu. Ubu se naba nakoreye igihumbi nkajya kugita ku gikoko kitaribugire icyo kimarira?”

Gusa n’ubwo benshi bavuga ku kibazo cy’amikoro, hari n’ababona ko abanyarwanda mu muco wabo badakunda gukora ubukerarugendo.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB nacyo kivuga ko umubare w’Abanyarwanda basura ibikorwa by’ubukerarugendo ari bake gusa ngo ugenda uzamuka uko umwaka utashye.
Faustin Karasira ushinzwe ubukerarugendo muri RDB avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gukangurira Abanyarwanda, no kurushaho kumenyekanisha ibikorwa by’ubukerarugendo.

Mu mwaka ushize wa 2015 abanyarwanda basuye ibikorwa by’ubukerarugendo bari ibihumbi 22 mu gihe abanyamahanga bari ibihumbi 42 nkuko bitangazwa na RDB. Ubukerarugendo buri ku isonga mu kwinjiza amadevise menshi , aho bwinjije agera kuri miliyoni 326.6 z’amadorali, angana na 248 869 200 000 Frw mu mwaka wa 2015.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67