Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 29 / 09 / 2016 | Amakuru ya rwiyemezamirimo |

Uretse amatangazo adushishikariza kugura ibintu, ibyiyumvo byacu n’akamenyero dusanzwe dufite na byo bishobora kugira uruhare mu gutuma tugura ibintu byinshi. Dore ibintu bitandatu bishobora kugufasha gushyira mu gaciro maze ukirinda gusesagura amafaranga yawe mu gihe ugura ibintu.

1. Irinde kugura ibintu utateganyije

Ese ushimishwa no guhaha no guciririkanya? Niba ari uko bimeze, ushobora kugwa mu mutego wo kugura ibintu utateganyije. Kugira ngo ubyirinde, ujye ubanza ufate igihe utekereze neza ku ngaruka zo kugura icyo kintu impamvu ushaka kugitunga no kucyitaho. Gerageza gutuza wibuke ibintu wigeze kugura utabiteganyije bigatuma wicuza. Noneho fata akanya ko kubitekerezaho mbere yo gufata umwanzuro wa nyuma.

2. Jya wirinda guhaha ugamije kwiyibagiza ibibazo

Guhaha bishobora gutuma umara igihe gito wibagiwe ibibazo wari ufite. Ariko iyo ibyo bibazo bigarutse, bigarukana imbaraga nyinshi zituma wongera kugira icyifuzo cyo guhaha. Aho kujya guhaha ugamije kwiyibagiza ibibazo, jya ushaka incuti ziguhumurize cyangwa ukore ka siporo, urugero nko kugenda n’amaguru.

3. Jya wirinda guhaha ugamije kwishimisha gusa

Kujya guhahira mu maduka manini acuruza ibintu bihenze cyane, byahindutse uburyo bwo kwirangaza. N’ubwo ushobora kujya mu isoko cyangwa ukareba ibicuruzwa kuri interineti ugamije kwishimisha, ibyinshi mu byo ubona biba bigamije kugushishikariza kugira icyo ugura. Jya ujya guhaha ari uko hari ikintu wateganyije kugura, kandi abe ari cyo ugura cyonyine.

4. Hitamo incuti neza

Imibereho y’incuti zawe n’ibiganiro mukunda kugirana bigira uruhare rukomeye ku byifuzo byawe. Niba usesagura amafaranga mu gihe uri kumwe n’incuti zawe, jya uhitamo incuti zidakunda amafaranga cyangwa ubutunzi.

5. Jya ukoresha neza ikarita ikoreshwa mu guhaha

Gukoresha iyo karita, bituma uhaha ibintu utitaye ku ngaruka bizakugiraho. Jya wishyura buri kwezi amafaranga wakoresheje kuri iyo karita. Jya umenya amafaranga baguca ku ikarita ukoresha n’inyungu bakungukamo, maze uyagereranye n’ayo baguca ahandi, bityo uhitemo aho baguca make. Ujye wirinda amakarita yo mu rwego rwo hejuru atuma baguca amafaranga menshi, kandi ibyo bakwemerera utabikeneye. Aho guhaha ibintu bihenze ukoresheje ikarita, jya uzigama amafaranga maze ubigure uhita wishyura.

6. Jya umenya uko ureshya

Kugura ibintu byinshi biba byoroshye mu gihe utazi amafaranga winjiza. Jya uhora ugenzura, maze umenye amafaranga yose ufite. Jya uteganya ibintu uzagura mu kwezi uhereye ku yo winjiza n’ayo wakoresheje mu kwezi gushize.

Gereranya amafaranga wakoresheje n’ayo wari warateganyije gukoresha. Gisha inama incuti yawe wizeye ku bintu runaka udasobanukiwe mu birebana no gucunga umutungo.

By:Twagirimana Cyprien | Nov 23 2017

Andika igitekerezo cyawe hano ...Nibyiza gutekereza uwuriwe nuwo wariwe mugihe cya tambutse, kd kugira amatsiko yaho ugana nibyo uzaba ufite bigufasha gukora cyane kugirango winjiro muricyo gihe wihaye .

By:Tuyisenge | Nov 05 2017

Andika igitekerezo cyawe hano ..., Muragahorana inama zuje ubwenge!!

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67