Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 24 / 07 / 2016 | Amakuru ya politike |

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yashimiye byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu mitegurire inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, ikaba yaragenze neza.

Inama ya 27 ya AU, yabereye i Kigali ku ya 10 kugeza ku ya 18, yakoranyije abakuru b’ibihugu n’izindi nzego zitandukanye, ifatirwamo imyanzuro ikomeye irebana n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.

Mu birori byo kwinegura byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Nyakanga 2016, Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bose batewe ishema n’uko igihugu cyabo cyakiriye iyo nama. Ati: "Uburyo twakiriye inama ya AU niwo muco wacu. Nirwo Rwanda turimo twubaka. Abanyarwanda mu nzego zose ndabashima.”

Yasabye buri Munyarwanda aho ava akagera kugira umuco wo kwakira abashyitsi neza kugira igihugu kibe nyabagendwa. Umukuru w’Igihugu yanishimiye urubyiruko rwitanze nta nyungu rukurikiye kugira ngo iyo nama ibe ntamakemwa.

Perezida Kagame yasabye buri wese kwimakaza serivisi nziza mu nyungu z’iterambere ry’igihugu. Abakuru b’ibihugu batandukanye bagiye bandika ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, bashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda muri rusange, aho bavuga ko bakiranywe urugwiro mu Rwanda.

Dr Nkosazana Dlamini Zuma uyobora Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe, yagize ati: "Iyi nama ni iya mbere mu nama z’Umuryango wa AU zose zabaye, tugomba gukomereza muri uyu morongo, tugaharanira kugera ku byiza byinshi.”

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88