Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 21 / 07 / 2016 | Amakuru ya politike |

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu "Huma Rights Watch" wasohoye raporo ifite umutwe ugira uti "U Rwanda ruri guta mu buroko abakene" ishinja u Rwanda gufata abantu bakennye cyane mu mujyi wa Kigali ikabajyana mu magereza ngo nta cyaha gihari bashinjwa.

Muri Raporo ndende y’amapaji agera kuri 17, umuryango Human Rights Watch (HRW) wagaragaje ko abakene mu Rwanda bafatwa nk’abantu badakenewe mu gihugu, aho ngo u Rwanda rufata abantu bakennye cyane barimo abacururiza mu muhanda, abasabiriza, abatagira aho baba n’ababa mu muhanda bakajyanwa gufungirwa ahantu habi.

Iyi iaporo ivuga ko aba yita ba ntahonikora bafatwa bagashyirwa mu bigo bafungirwamo ndetse ngo bakamaramo igihe kirekire kitazwi. Aba ngo aho baba bafungiwe ntibagira ikibatunga, ntibabona uko boga, kandi ngo bahora bakubitwa buri munsi ndetse ngo bafungirwa mu tuzu duto kandi bakadufungirwamo ari benshi cyane. Iyi raporo ivuga ko aba bafatwa babangamiwe cyane n’imibereho babayemo, ndetse HRW yo ivuga ko mu bo yabajije nta muntu n’umwe wigeze asobanura icyo afungiwe cyangwa wigeze abona umushinjacyaha mu gihe yari ahamaze.

Daniel Bekele uyoboye Human Rights Watch ku mugabane w’Afrika, muri iyi raporo asaba u Rwanda kurekura abo bantu no gufunga ayo magereza, ndetse hagategurwa ahantu hajya higishirizwa abakene n’abatagira akazi, aho kubafunga. Ku bwabo ngo ntago kubafunga byakemura ikibazo cy’ubukene bafite.

Mu mwaka ushize wa 2015, Human Rights Watch yari yarasohoye indi raporo yavugaga ko u Rwanda nanone rufungira abana bo mu muhanda ahitwa, kwa Kabuga i Gikondo mu mujyi wa Kigali, Muhanga, Mbazi (mu karere ka Huye ), na Mudende (mu karere ka Rubavu).

Leta y’u Rwanda yabiteye utwatsi

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yateye utwatsi ibivugwa na HRW, avuga ko nta kuri namba kubirimo. Busingye yavuze ko gushinja u Rwanda gufunga abakene barwo ari ugucuruza ibinyoma. Avuga ko u Rwanda rwashyizeho gahunda nyinshi zigamije guteza imbere imibereho y’abaturage, ibintu ngo bihabanye no kurushinja ko rufunga abakene barwo.

Busingye yavuze ko ibyo HRW itangaza ari ibinyoma bigamije guharabika isura y’u Rwanda no kwishakira amaramuko. Ati: "Ni umuryango ucuruza ibinyoma, umaze kubicuruza igihe kinini, nta na rimwe bigeze batuvuga ibintu bizima.” Yasobanuye ko bibabaje cyane gushinja Leta y’u Rwanda gutererana abakene no kubafunga kandi ahubwo iri mu zibafasha cyane kurusha izindi ku Isi.

Muri iyi raporo, HRW igaruka ku rupfu rw’umugore w’umuzunguzayi witwa Theodosie Uwamahoro wishwe afite agataro i Nyabugogo kuwa 7 Gicurasi. Gusa, Minisitiri Busingye avuga ko uretse urupfu rw’uyu mugore, hari ibyiza byakozwe muri gahunda zo kubitaho zagombaga kwitabwaho muri iyo raporo.

Ati: “Umugore wapfuye byaratubabaje n’ababikoze bari gukurikiranwa ariko nyuma y’iyo tariki, HRW yagakwiye kuba ivuga ngo u Rwanda rumaze gushinga isoko ry’abacuruza ku gataro bashobora gucuruza badatanga imisoro, ubu ryashyizwe muri Nyarugenge, harakurikira Gasabo na Kicukiro.”

Leta y’u Rwanda yakunze kwamaganira kure raporo za HRW ndetse ikanavuga ko uyu muryango wibasira u Rwanda kandi ngo si ibya none kuko amaraporo yawo yose asohoka yibasira Leta y’u Rwanda. Leta y’u Rwanda yavuze kenshi ko biteye isoni kubona raporo za HRW zivuga ibintu yo (Leta y’u Rwanda) ivuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88