Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 17 / 07 / 2016 | Amakuru ya politike |

Kuri iki cyumweru tariki 17 Nyakanga, umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) wamuritse pasiporo igezweho (e-Passport), yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika mu bihugu byabo.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Idriss Déby Itno wa Tchad unayobora umuryango w’ubumwe bw’Afurika, ni bo bakuru b’ibihugu ba mbere muri Afurika bahawe izo pasiporo, uretse ko n’abandi baza kuva i Kigali bazijyanye.

Perezida Kagame na Idriss Déby bagaragaje ko bishimiye izi pasiporo cyane, aho bazerekanye bamara akanya bazishyize hejuru, nk’uko bigaragara ku ifoto, akanyamuneza kari kose kuri aba bakuru b’ibihugu. Idriss Déby yahise agira ati: "Maze guhabwa iyi pasiporo, niyumvise nk’Umunyafurika wa mbere, ariko nkabona ko Paul ari uwa kabiri."

Perezida wa Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, akaba ari we watanze pasiporo ku bakuru b’ibihugu, yagize ati: "Ubu noneho twatangiye kwizera ko tugiye kugenderana nta mipaka hagati y’Abanyafurika."

Uyu mwanzuro wo gutanga passport zorohereza abaturage ba Afurika kugenda muri buri gihugu nta rundi ruhushya rwo kwinjira basabye, abakuru b’ibihugu ngo bawufashe kugira ngo borohereze Abanyafurika kugenderana, gusabana, guhahirana no kurushaho kubagira umwe.

Gahunda yo korohereza urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu muri Afurika yagiye yunguranwaho ibitekerezo mu nama zitandukanye ndetse igarukwaho mu masezerano ya Lagos na Abuja. Kuri ubu ibihugu nk’u Rwanda, Mauritius, Ghana na Seychelles byamaze kwemerera abatuye Afurika kubyinjiramo nta viza.

Byitezwe ko itangwa ry’iyi pasiporo rizafasha ibihugu by’Afurika gushyiraho amabwiriza n’imikorere yorohereza abatuye uyu mugabane bakagenda batikandagira.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88