Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 12 / 07 / 2016 | Amakuru ya politike |

Mu itangazo dukesha ibiro bya Minisitiri w’intebe riravuga ko Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame yavanye Dr. Agnes Binagwaho ku mwanya wa Minisitiri w’ubuzima.

Iri tangazo ntirigaragaza uwasimbujwe Dr. Binagwaho cyangwa ngo rigaragaze impamvu y ’ivanwaho ry’uyu muyobozi. Gusa nta kabura imvano, hagiye havugwa ibibazo bikomeye by’imikorere mibi muri MINISANTE, inyerezwa ry’amafaranga mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, kwiyongera kwa Malariya, ukwijujuta kw’abaganga bavuga ko bakomeje gufatwa nabi n’ibindi.

Dr. Agnes Binagwaho w’imyaka 62 yavukiye mu Rwanda mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro (ubu ni Nyamagabe) ariko akurira i Burayi, yigayo ndetse aranahatura. Ni umubyeyi w’abana babiri. Dr. Agnes Binagwaho ni umuganga w’inzobere mu kuvura abana. Yigisha ibijyanye n’ubuzima muri Kaminuza zikomeye muri Amerika.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88