Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 20 / 06 / 2016 | Amakuru y’ iterambere |

Abatwara abagenzi kuri moto (amapikipiki) barinubira imisanzu bakwa mu makoperative barimo. Aba bamotari bemeza ko batazi impamvu bakwa imisanzu bavuga ko ikabije ndetse ko batazi n’ aho amafaranga bakwa ajya. N’ubwo bamwe muri aba bamotari bemeza ko amafaranga batanga anyerezwa, FERWACOTAMO yo yemeza ko amafaranga aba bamotari batanga abitse kuri konti.

Aba bamotari bemeza ko bakwa amafaranga magana atatu (Rwf 300) buri munsi n’ amafaranga magana atanu (Rwf 500) ya Twigire Motari bakwa buri cyumweru ndetse hakiyongeraho imisanzu batanga muri za koperative. Aba bamotari bemeza ko aya mafaranga yose batanga nta nyungu abaha dore ko n’ imyambaro bambara yabasaziyeho. Umwe mu bamotari yagize ati: "araribwa nta kintu na gitoya amarira abanyamuryango."

Ku rundi ruhande kandi abamotari ntabwo bumva impamvu nta hantu ho guparika moto zabo bagira kandi nyamara batanga amafaranga angana uko. Aganira n’ umunyamakuru, umwe mu bamotari yagize ati: " nta hantu ho guparika dufite, n’ ubu ubona twirunze hano ni uko nta hantu ho guparika hahari." Uyu mumotari kandi akomeza yemeza ko amafaranga batanga ashobora kuba aribwa n’ abayobozi babo.

Ntaganzwa Celestin, umuyobozi w’ impuzamashyirahamwe y’ abatwara abagenzi kuri moto FERWACOTAMO, yemeza ko amafaranga abanyamuryango batanga yemezwa mu inama za koperative. Uyu muyobozi yemeza ko amafaranga abamotari batanga ari ayo kugirango hazavemo igikorwa cyagirira abamotari bose akamaro. Buri munyamuryango akaba asabwa gutanga amafaranga ibihumbi 24 ku mwaka, ni ukuvuga amafaranga magana atanu mu cyumweru.

Bwana Ntaganzwa kandi yemeza ko amafaranga atariwe ahubwo ari kuri konti kandi ubu bamaze kugira asaga miliyoni icumi (Rwf 10,000,000). Ku kibazo cy’ imyambaro, uyu muyobozi yemeje ko bitarenze uku kwezi kwa Kamena abanyamuryango bazaba bamaze kubona imyambaro mishya ibaranga.

Gusa aha umuntu yakwibaza ukuntu FERWACOTAMO yaba ifite miliyoni icumi gusa kuri konti ya Twigire Motari mu gihe ifite abanyamuryango ibihumbi bisaga makumyabiri na bibiri na magana atanu (22,500). Muri macye amafaranga miliyoni icumi yagakwiye kuba ariyo babona buri cyumweru. Ese bamaze icyumweru kimwe gusa baka amafaranga ya Twigire Motari? N’ubwo nta makuru ahagije kuri aya mafaranga twabashije kubona, hari byinshi umuntu yakwibaza kuri iyi misanzu abatwara moto bakwa.

By:Romuard | Dec 29 2016

Dukwiriye kwigira kumateka. twavuye mumashyirahamwe yakoraga adaharanira inyungu none twinjiye munyungu. niyo mpamvu ahari inyungu z'abaturage leta ihashinga ijisho. Dukwiye gushyigikira iki kigega kuko ahanini abadukopa moto aribo banatwumvisha ko ibyo dupanga ntacyo bimaze baratinya ko nitwigira ibyabo bizapfa ubusa. leta nitumarire impungenge abavuga ko aribwa kuko twe twumva dukwiye kuva mubuhake twabayemo igihe kirekire.

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88