Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 7 / 06 / 2016 | Amakuru y’ Ubukerarugendo |

Guverinoma ya Indoniziya yakuyeho ikiguzi cy’uruhushya rwo kwinjira muri iki gihugu ku Banyarwanda bakoresha pasiporo zisanzwe, iz’akazi ndetse n’iz’abanyacyubahiro.

Umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda rushinze abinjira n’abasoka mu gihugu, Yves Butera, yabwiye KFM ko aya mahirwe aha Abanyarwanda kwinjira no kuguma muri Indoniziya mu gihe cy’iminsi 30 batishyuye visa.

Muri iki gihe, Umunyarwanda yemerewe gutembera, kwigishayo cyangwa se kwitabira inama iyo ari yo yose yaba yatumiwemo. Icyakora Butera asobanura ko kugira ngo umuntu ntiyishyure Visa bimusaba kunyura ku mipaka iki gihugu cyagennye.

Yagize ati: “Kugira ngo umuntu ntiyishyuzwe Visa hari urutonde rw’imipaka muri Indoneziya agomba gucaho, hari urutonde rw’ibibuga 29, ibyambu byo ku mazi 88 n’imipaka yo ku butaka, urumva ni ahantu henshi (…)”

Iki cyemezo cya Indoniziya gisobanuye ko umunyarwanda winjira muri iki gihugu ataribuharenze iminsi 30 azajya azigama amafaranga yishyuraga visa, impamvu ishobora gutuma umubare w’Abanyarwanda bajya muri Indoniziya wiyongera.

U Rwanda ruri ku rutonde rw’ibihugu 169 Indoneziya yakuriyeho amafaranga ya Visa. Politiki ya Visa ya Indoniziya igaragaza ko abava muri ibi bihugu bose bagomba kuba bafite pasiporo isigaje nibura amezi atandatu ngo irangize igihe cyayo.

iki gihugu kandi kinabasaba kugaragaza inyandiko za ngombwa zigaragaza ko bashobora kwitunga nta mbogamizi.

By:Gakwaya Augustine | Jun 07 2016

Igitekerezo nuko urwanda rufite amahirwe rugenda rutugezaho twe abanyarwanda. nishema kandi umugisha w'imana ugere kubafite uruhare muraya mahirwe. tuziko atagwa nkinvura. agomba kuba afite impanvu kandi ituruka kubayobozi bacu bihaye umugambi wogukora neza akazi kubuvugizi. Ubwo urugeno narinfite rwokujya yo muruyu mwaka ruragenda rworoha.

By:MUPENZI | Jun 07 2016

Eeeeeeeehh ibibuga 29; ibyambu 88 nindi mipaka yokubutaka yiyongera???
Mbega amananiza!! Kwigira niyo ntego umuntu yashobora akishyura then agakomeza affaires zamujyanye aho kuzenguruka gutyo kdi utajyanywe nubutembere. MURAKOZE

By:MUPENZI | Jun 07 2016

Eeeeeeeehh ibibuga 29; ibyambu 88 nindi mipaka yokubutaka yiyongera???
Mbega amananiza!! Kwigira niyo ntego umuntu yashobora akishyura then agakomeza affaires zamujyanye aho kuzenguruka gutyo kdi utajyanywe nubutembere. MURAKOZE

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67