Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 4 / 06 / 2016 | Amakuru Amakuru |

Leta y’u Rwanda yatangaje ko ifite umugambi wo kongera amafaranga agenerwa abatishoboye (imiryango ikennye cyane) umugambi witezweho kuzamura imibereho ya bamwe mu banyarwanda basaga 16% babayeho mu bukene bukabije.

Icyegeranyo ku mibereho y’Abanyarwanda cyagaragaje ko kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2014, umubare w’Abanyarwanda bakennye wavuye kuri 44,9% ugera kuri 39,1%, mu gihe abafite ubukene bukabije (Extreme poverty) bavuye kuri 24,1% bagera kuri 16,3%. Iyi mibare igaragaza ko hakiri abakeneye ubufasha bwo kuva ku ngoyi y’ubukene bukabije.

Mu mwaka wa 2009 u Rwanda rwatangije gahunda ya VUP igamije kurwanya ubukene no kuzamura imibereho y’abaturage bakennye. Iyi gahunda yahereye muri buri karere aho hatoranywaga umurenge ukennye kuruta iyindi ariko kuri ubu n’indi mirenge yose ikennye yo mu gihugu yagezweho n’iyi gahunda, aho abaturage bashyizwe mu byiciro bakanahabwa ubufasha hakurikijwe ubushobozi bwabo. ku ikubitiro miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda zarakoreshejwe mu kuzamura imibereho y’abaturage mu mirenge 30 hirya no hino mu gihugu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC, Alvera Mukabaramba yavuze ko byagaragaye ko abaturage batishimiye ibyiciro by’ubudehe bari bashyizwemo bityo bituma basaba ko byasubirwamo bigakorwa neza bikurikije imibereho nyakuri yabo.

Mu mwaka wa 2015 hakozwe irindi kusanyamakuru rishyashya, ibyiciro by’ubudehe biva kuri 6 bigera kuri 4. Ibi byiciro by’ubudehe kandi bizajya byifashishwa muri gahunda zinyuranye z’igihugu mu kunoza igenamigambi nyaryo rigamije guhindura imibereho y’abaturage.

Iri kusanyamakuru rishya ryagaragaje ko Abanyarwanda bashyizwe mu byiciro by’ubudehe uko ari bine, bangana ari 10.382.558 babarizwa mu ngo 2.358.488. Icyiciro cya mbere kigaragaramo abantu bakennye cyane, badafite inzu ndetse bakaba barya bigoranye kigizwe n’ingo 376.192 zirimo abaturage 1.480.167, bangana na 16% by’Abanyarwanda bose.

Icya kabiri kirimo abafite inzu cyangwa bashobora kuyikodesha ariko badafite umurimo uhoraho kigizwe n’ingo 703.461 zirimo abaturage 3.077.416. Icyiciro cya gatatu cy’abifashije kigizwe n’ingo 1.267.171 zigizwe n’abaturage 5.766.506 bangana na 53.7%, naho icya kane cy’abakire kikabamo ingo 11.664 zirimo abaturage 58.069 bingana na 0.5%.

Mukabaramba avuga ko abaturage bo mu kiciro cya mbere bakeneye gufashwa no kwitabwaho ngo bigobotore ubukene bubugarije. Ati: “Abantu bo mu kiciro cya mbere bakeneye gufashwa. Tugiye kubitaho kandi twiteze ko ibintu bizaba byagenze neza mbere ya 2020.”

Leta isanzwe ifasha imiryango itishoboye aho buri kwezi buri muturage wo mu muryango utishoboye yahabwaga amafaranga 7500. Ubu ariko Hassan Bahame ushinzwe iterambere n’imibereho myiza mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere, RGB, yatangaje ko inkunga igenerwa abakennye cyaye kuruta abandi igiye kugera ku mafaranga 19,500 buri kwezi kuri buri muntu.

Bahame avuga ko n’ubwo abaturage babonaga ubu bufasha nta kinini byabafashije ngo bikure mu bukene. Kubera iyi mpamvu ngo abaturage bazahabwa akazi mu mirimo rusange y’iterambere, bafashwe muri serivise z’imari ndetse banabone inkunga igenerwa abakennye kuruta abandi.

Bahame ati: “Twabonye ko umuntu ashobora guhabwa inkunga ariko ntave mu kiciro cy’abakennye cyane. Guhuza ibi byiciro bitatu bishobora gutuma abantu benshi bava mu bukene.”

Mu mwaka wa 2006, Abanyarwanda 60% bari munsi y’umurongo w’ubukene (bari batunzwe n’amafaranga ari munsi y’idolari 1 ku munsi). Ubu baragabanutse kuko mu 2014 abari munsi y’uyu murongo bari 44.9 naho mu 2015 bari bageze kuri 24%.

Banki y’Isi yatanze inkunga ya miliyari 49 z’amafaranga y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kugabanya ubukene bukagera ku kigero cyiri munsi ya 20% mu 2017 ndetse muri 2020 bukagera munsi ya 10%.

Ikusnyamakuru rishya ryagaragaje ko uturere twa Gisagara, Gicumbi, Burera, Nyamagabe, Nyamasheke, Ngororero, Karongi na Nyaruguru, ari two dufite umubare uri hejuru w’abakennye bikabije kuko bari hejuru ya 16%.

Ifoto: KT

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88