Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 2 / 06 / 2016 | Amakuru y’ Ishoramari |

Abaturage bo mu tugari twa Rugali mu murenge wa Macuba na Kigoya mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, barifuza ko umwigimbakirwa wa Kumbya uri mu kagari ka Kigoya mu murenge wa Kanjongo mu kiyaga cya Kivu, wabyazwa umusaruro ufatika, hakubakwa nka Hoteli yo ku rwego rwo hejuru.

Aba baturage bemeza ko uyu mwigimbakirwa ari ahantu nyaburanga, hashobora gusurwa n’abantu benshi mu gihe hashyirwa ibikorwa remezo bikenerwa bya ngombwa.

Uyu mwigimbakirwa uteye ubwuzu ku mpande zawo zose, ngo ubusanzwe igice cyawo kinini kiri mu mazi y’ikivu, ariko ukagira aho ufatanira n’ubutaka, ukagira n’inzira zikoze neza ziwugeraho.

Uyu mwigimbakirwa ngo ni ubutaka bw’abamisiyoneri bo mu itorero Méthodiste Libre mu Rwanda buriho n’amazu baruhukiramo iyo baje gutembera mu Rwanda, cyane cyane mu gihe cy’impeshyi. Abaturage b’utwo duce bakoze ubukwe n’indi minsi mikuru nabo ngo bajya kuhifotoreza, abandi bakahakorera amasengesho kuko ngo hatuje.

Abahaturiye bemeza ko mu rwego rwo guhesha agaciro iby’iwacu hari ukuntu habyazwa umusaruro uruseho, hagahururirwa na benshi kubera ubwiza bwaho, bikabafasha no kwinjiza amafaranga atubutse.

Ngerageze Vincent, utuye ku kirwa cya Kirehe gihana imbibi n’uyu mwigimbakirwa, yagize ati: “Kariya karwa kadufitiye akamaro kanini cyane kuko nk’iyo abo bazungu baje cyangwa hari abakirisitu bahafite umwiherero turahungukira cyane, kuko nk’umuturage woroye inkoko n’inka abashyira amagi n’amata, abarobyi bakabarundaho amafi n’isambaza,abahinzi b’imbuto ifaranga rikaba ryose. Abo bazungu baza bagakodesha amato yacu bakayatemberamo natwe tukinjiza menshi, ku buryo Leta ihigiye gahunda hateza imbere abaturage b’iyi mirenge yose ihaturiye.”

Uzayisenga Alvéra, we yagize ati: “Uwahashyira Hoteli yo mu rwego rwo hejuru abatuye ino twese twakira, kuko dusanzwe turi abakozi ariko tukabura aho tugurisha umusaruro. Igihe abo bazungu badahari cyangwa hatari ibindi bihakorerwa ariko kubera ubwiza bwaho uwahabyaza umusaruro n’abakomeye bajya baharara kuko hari umwuka mwiza utapfa gusanga ahandi, natwe tukahungukira.”

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ntaganira Josué Michel, yatangaje ko na we yemera ko hariya hantu hari mu hantu heza nyaburanga aka karere gafite, hashobora kubyazwa umusaruro wateza imbere abaturage benshi bigatuma n’isura y’akarere irushaho kuba nziza.

Uyu muyobozi yavuze ko agiye kubiganiraho n’abikorera ku buryo bavugana n’aba ba nyiraho, hakarebwa uburyo habyazwa umusaruro uruseho kandi ngo birashoboka.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88