Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 2 / 06 / 2016 | Amakuru y’ iterambere |

Abategarugori bo mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze bahoze mu bukene bukabije, batangije uruganda rwongerera agaciro ibigori hakorwamo ibiribwa bitandukanye.

Urwo ruganda rwahawe izina rya ‘Imboni z’iterambere Muko’ bari barabaswe n’ubukene ‘bukabije’ igihe kinini ariko babasha kwibumbira mu makoperative atatanye agera kuri 50, hanyuma baza kwihuriza hamwe babifashijwemo n’umuryango nterankunga wa ‘Action Aid Rwanda’ batangiza uruganda.

Urwo ruganda rwafunguye imiryango muri Gashyantare uyu mwaka, ruhagaze mu gaciro ka miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda kandi rubafasha gutunganya Toni imwe n’ibiro 200 by’ifu ya kawunga buri munsi nk’uko bitangazwa na Nyiraharerimana Lucie, umuturage ushinzwe gushakisha amasoko y’ibikorerwa muri urwo ruganda.

Nyiraharerimana agaragaza amavu n’amavuko ya ruriya ruganda muri aya magambo: “Mbere abenshi muri twe twari abatindi nyakujya, twaje kwibumbira hamwe muri makoperative atatanye maze dutangira guhingira hamwe, nyuma abaterankunga baraje noneho badufasha kuba koperative imwe ikomeye iduhuza twese ni ko gutangiza uru ruganda.”

Ni uruganda rufite insyo ebyiri nini n’izindi mashini zitandukanye zikoreshwa mu kongerera agaciro ibigori hakorwamo akawunga n’ubundi bwoko bw’ifu bita ‘Igiheri’.

Ibigori bitunganyirizwa muri ruriya ruganda, bihingwa na ba nyirarwo; abagore bibumbiye mu makoperative atandukanye barahura bagahingira hamwe, ibigori byamara kwera bakabizana mu buhunikiro bw’uruganda rwabo maze bikongererwa agaciro.

Barashimangira impinduka nyinshi

Nk’uko Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyabibwiwe n’abagore bibumbiye mu makoperative afite ruriya ruganda, guhuriza hamwe imbaraga zabo bimaze kubageza ku ntambwe nziza mu miryango yabo mu gihe nyamara ngo bahoze mu bukene bukabije.

Dore igice gito cy’ubuhamya bwa Nyirabapagasi Veneranda, umwe mu bagore wemeza ko yahoze ari ‘umutindi nyakujya’, ariko amateka ye akaza guhindurwa no gusanga bagenzi be muri koperative ubu ifite uruganda. Ati: “Ibihumbi 50 ndabyinjiza mbikuye mu buhinzi nkorera muri koperative; aya mafaranga ni menshi cyane hano mu cyaro, ubwo nyine mbasha no kurihira umwana wanjye wiga muri nayini [9YBE], mwishyurira ibihumbi 18 kuburyo ubu nkuhamiriza ko nta kibazo mfite.” Niko Nyirabapagasi avuga.

Nyirabapagasi yungamo ati: “Mu buzima tubamo hano mu cyaro, nta na kimwe nshobora kwifuza nk’umupfakazi ngo mbure kuba nacyiha, umwana wanjye w’umuhungu muto ubu ari kwiga neza, nta we ushobora kunshuka kuko nanjye ifaranga ndaryinjiza!”

Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’uruganda ‘Imboni z’iterambere Muko’ ni uko mu mezi atatu rumaze rutangiye rumaze kubona inyungu ya miliyoni eshatu n’ibihumbi 200 akaba ari amafaranga ngo ava mu bucuruzi bw’ifu ya kawunga itunganywa n’urwo ruganda.

Icyo abandi baturage bavuga

Abatuye mu bice binyuranye by’Akarere ka Musanze by’umwihariko abaturiye ruriya ruganda, bahuriza ku kuvuga ko rwabavunnye amaguru, aha ngo rukaba rubafasha kubona ubugari badahenzwe kandi badakoze urugendo bajya ku isoko.

Manirarora Phocas, umuturage wo mu kagari ka Cyivugiza, umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, agira ati “Bariya badamu bamaze kwiteza imbere natwe turabibona, ni abaherwe rwose! icyiza kandi ni uko natwe ibyo bakora bitugiraho ingaruka nziza; ubu ntawe ukivunika ujya ku isoko, baduha ubugari ku giciro gito kandi rwose ubugari bwabo ni bwiza cyane.”

Abategarugori bashinze uruganda ‘Imboni z’iterambere Muko’, buvuga ko bafite intumbero yo kuza mu bambere bashyigikira urugamba u Rwanda rwihaye rwo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu, aho bashimangira ko intego yabo ari uguhaza igihugu cyose ibikomoka ku bigori.

Kugeza magingo aya, abo bagore bafite isoko ry’ibyo bakora mu Karere ka Musanze gusa, abakiliya babo bakaba sbiganjemo ibigo by’amashuri ndetse n’abantu ku giti cyabo.

Mu mpanuro baha abandi bagore bo hirya no hino mu gihugu, abagore bo mu Murenge wa Muko bashinze uruganda, basaba abanyarwanda kazi guhuza imbaraga baharanira gukora no kwiteza imbere babyaza umusaruro amahirwe abari hafi.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88