Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 21 / 11 / 2017 | Amakuru y’ ubuzima butandukanye |

Gutunga inzu cyangwa ikibanza mu mujyi wa Kigali ni inzozi za buri munyarwanda wese ariko ibiciro by’ibibanza biracyari urucantege kuri bamwe kuko uko bwije uko bukeye kugura ikibanza muri uyu mujyi birushaho gukosha, aho kukigondera bishoborwa n’umugabo bigasiba undi.

Muri iki gihe umujyi wa Kigali uri gutera imbere ku muvuduko wihuta bijyanye n’icyerekezo cy’u Rwanda cyo kugira umujyi mwiza kandi usukuye. Iri terambere ry’umujyi wa Kigali rigaragarira mu mazu y’akataraboneka kandi y’agaciro azamurwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali.

Ikibanza kigurwa n’umugabo kigasiba undi

Uko abantu barushaho kuba benshi mu mujyi wa Kigali ni nako bakenera aho gutura, ibi bigatuma bashaka aho bagura ibibanza byo kubakamo amazu. Ubu muri Kigali si buri wese wakwigondera igiciro cy’ikibanza kuko benshi bavuga ko bihenze cyane.

Umusore ukora muri imwe mu masosiyete akomeye mu mujyi wa Kigali yabwiye UBUKUNGU ko ahembwa amafaranga ibihumbi 400 ku kwezi ariko ngo kugura ikibanza biracyari inzozi kuri we. Avuga ko aho yageze hose yasangaga bihenda cyane kandi ngo byakubitiraho n’amafaranga yo kuzacyubakamo inzu ijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi agasanga atabyigondera.

Umunyamakuru w’UBUKUNGU yashatse gusobanukirwa neza imiterere n’imvano y’ihenda ry’ibibanza mu mujyi wa Kigali maze aganira na Munyanshongore Silas, umusaza w’imyaka 79 utuye mu karere Nyarugenge mu murenge wa Muhima.

Munyanshongore avuga ko yageze mu mujyi wa Kigali mu myaka ya za 70 agatura mu mashyamba y’ahitwa ku muhima (ubu habaye umujyi) Icyo gihe ngo wari umuhima w’impyisi kuko hari amashyamba n’ibihuru kandi ngo nta kaburimbo n’imwe yabarizwaga mu mujyi wa Kigali.

Umusaza Munyanshongore avuga ko akigera muri Kigali nta kibazo cy’ubutaka cyariho kuko nta n’abantu benshi bari bahatuye, ngo cyari icyaro kibi cyane ku buryo n’uwashakaga aho kubaka ngo yashoboraga kuhabonera ubuntu atanahaguze nk’uko nawe byamugendekeye.

Kuri ubu ariko ngo Isi yameze amenyo, iterambere ryazanye n’ibyaryo, ngo nta k’ubu k’ubusa kandi ibiciro by’ibibanza muri Kigali byo ngo byihagazeho cyane. Yagize ati: “Dore sha, nageze hariya hakurya ubona ndi umusore ungana nkawe. Ugira ngo narahaguze se sha? Reka da! Hari umuhima w’impyisi umwaga utaraza mu bantu. Dore abenshi mu bakire batuye aha ni njye wagiye mbaha aho bubaka ku dufaranga tw’ubusabusa none ubu kwigondera ikibanza n’iby’abaherwe. Uwaguze yaraguze, ubu mbabajwe namwe mukiri bato. Ubu se sha ko mbona ari za miliyoni koko muzazigondera?

Uyu musaza atanga urugero rw’ikibanza yagurishije amafaranga ibihumbi 32 mu 1998, ubu uwo bakiguze akaba arimo kukigurisha miliyoni 38 mu gihe kitageze no ku myaka 20. Aha niho we ahera yerekana ko ubuzima no kubona ikibnza mu mujyi wa Kigali bigoye cyane.

Abakomisiyoneri baranga ibibanza bo babibona bate?

Umunyamakuru w’UBUKUNGU yashatse kumenya neza uko ibiciro by’ibibanza bihagaze mu mujyi wa Kigali maze aganira n’ababiranga mu kazi kabo ka buri munsi, bazwi ku izina ry’Abakomisiyoneri. Bose bahuriza ku kuba ibibanza mu mujyi wa Kigali birimo gukosha kandi ngo ibiciro byabyo birazamuka cyane uko umwaka ushira undi ugataha.

Komisiyoneri Safari yagize ati: “Ubu ibintu byarabarabaye pe! Ushaka kugura ikibanza cyo kubakamo inzu igezwego yo guturamo kandi kiri ahantu heza hatari mu manegeka ni ukwikora ku ikofi ugatanga nka miliyoni 20. Naho ubundi abo wumva bavuga ngo ikibanza cya mliyoni 3, 4 cyangwa 5, aho ni ahantu habi ho mu manegeka kandi aho uyu mujyi werekeza rwose uwo aba ayatayemo kuko aho bukera bazamutegeka kwimuka ahave.”

Ubu umujyi wa Kigali utuwe n’abaturage basaga miliyoni imwe n’ibihumbi 300 kandi bose bakenera aho baba. Mu gihe kwigondera inzu muri Kigali bigerwaho n’umugabo bigasiba undi, gahunda ya Leta y’u Rwanda ni ugushishikariza abashoramari gushora imari yabo mu mazu manini yo guturwamo ku buryo ab’amikoro make nabo babona aho baba.

Mu bihe binyuranye, umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo kubaka amazu aciriritse mu rwego rwo korohereza ab’amikoro make kubona aho baba. Gusa abakurikiranira hafi iby’imibereho n’imiturire banenga iyi gahunda kugenda biguru ntege kandi ngo icyo umujyi wa Kigali wita ko ari amazu aciriritse n’ubundi usanga nayo yakwigonderwa n’umugabo agasiba undi kuko igiciro cyayo kiri hejuru ya miliyoni byibuze 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

By:ubwose n'ukutworohereza? ngo million20 n | Oct 31 2017

Abakene bakomeje gupfa kuko nabayavuyemo barasubirayo.

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67