Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 28 / 05 / 2016 | Amakuru y’ Ubukerarugendo |

Bamwe mu baturiye umurwa wa Bikira Mariya, uherereye ku musozi wa Kongo Nil mu karere ka Rutsiro, kimwe n’abaza kuhasura, bemeza badashidikanya ko uyu musozi ari ubutaka butagatifu kandi ko witaweho mu by’ubukerarugendo wabyara akayabo k’amafaranga.

Ibi babishingira ku bimenyetso n’ibitangaza bagenda bahabonera, nko gukizwa indwara n’amazi y’isoko ya Bikira Mariya ahaba, ndetse n’ingoro bamwambarizamo bakahavana ibisubizo by’ibibazo bitandukanye biba bibugarije.

Iyo uganiriye n’abantu batandukanye basura uyu musozi abenshi bazi ku izina ry’umurwa wa Bikira Mariya, bemeza ko uhaje atumbiriye nyina wa Jambo amubona, ndetse akamuruhura imiruho n’imihate iba yaramurembeje.

Uwera Claudine, umwe mu bakirisitu bakunda kuhaza aturutse i Kigali, avuga ko iyo avuye mu kazi i Rutsiro atataha atahanyuze ndetse adasomye ku mazi ava mu isoko, ndetse ngo anatwareho ayo kujyana i Kigali kuyasangiza inshuti n’abavandimwe ku bwo gusobanukirwa imbaraga zikiza bazi muri aya mazi aba aha ku murwa wa Bikira Mariya.

Kuva mu myaka ya 1952 nibwo amateka ya Kongo Nil atangira, bihereye ku ngoro ya Bikira Mariya yahubatswe na Musenyeri Aloys Bigirumwami, ku cyitegererezo cy’indi ngoro nk’iyi iri ahitwa i Banneux mu Bubiligi.

Padiri Ntirandekura Gilbert, umukuru wa paruwasi ya Kongo Nil, unashinzwe ibikorwa by’ingendo ntagatifu kuri uyu murwa, yemeza ko uyu murwa ufite amateka yihariye asurwa n’abantu benshi cyane. Yagize ati: “Umurwa mukuru wa Bikira Mariya niko tuwita ufite amateka yihariye cyane ko abakirisitu benshi baza bafite ukwizera baturutse imihanda yose y’igihugu, yewe hari n’abaturuka mu mahanga baje kunywa kuri aya mazi, twemeza ko afite akamaro kanini ku bizera”.

Akomeza avuga ko uyu murwa wa Bikira Mariya ugizwe n’ibice bitatu by’ingenzi, igice cya mbere kigizwe n’ingoro y’Umubyeyi Mariya abahaturiye bita kwa mukecuru, icya kabiri ni umusozi wa kabiri wubatseho kiriziya ya paroisse ya Kongo Nil hitwa kwa Yezu. Igice cya gatatu ni umusozi wa Karuvariyo aho abemera bakorera urugendo rushushanya ububabare bwa Yezu ku musozi wa Karuvariyo nk’uko bisangwa muri Bibiliya.

Uko abepisikopi banyuranye basimburanye nyuma ya Musenyeri Bigirumwami, niko nabo bashyiragaho akabo ku buryo Kongo Nil yamaze kuba ikimenyabose, ibikesheje ingendo ntagatifu zihakorerwa buri mwaka, cyane cyane ku munsi wa Asomusiyo.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Aimerance, yemeza ko ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere bari kwiga uko uyu murwa wa Bikira Mariya watunganywa, ukaba igicumbi cy’ubukerarugendo kinjiza amafaranga.

Yagize ati: “Ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, akarere ka Rutsiro ndetse na Kiliziya Gatorika aha hantu tugiye kuhatunganyiriza ubukerarugendo ku buryo bwagutse, dore ko n’imbogamizi y’umuhanda yahoragaho kuri ubu hari icyizere ko igiye gukurwaho, cyane ko umuhanda ujya Rutsiro urimo gukorwa.”

Uyu muyobozi akomeza ahamagarira abashoramari kuza kuhashora imari yabo hakiri kare, akemeza ko aka karere kiteguye koborohereza cyane ko nibatangira kuhashora imari hitezwe kubyara imirimo mishya, ubushomeri bukagabanuka akarere n’igihugu bikahungukira muri rusange.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67