Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 26 / 05 / 2016 | Amakuru y’ iterambere |

Bamwe mu barimu n’abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gaseke mu karere ka Gicumbi bababajwe no kubona hashize imyaka itatu yose isomo ry’ikoranabuhanga ritigishwa kandi mudasobwa zahawe iki kigo muri gahunda ya One Laptop Per Child zidakoreshwa biturutse ku cyo bita uburangare bw’umuyobozi w’ikigo.

N’ubwo benshi mu banyeshuri n’abarimu mu Rwanda bemeza ko gahunda ya One Laptop per Child yazanye impinduka mu myigire n’imyigishirize y’ikoranabuhanga, abarimu n’abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Gaseke bo bavuga ko nta cyo iyi gahunda yabamariye kuko mudasobwa zagenewe iki kigo zimaze imyaka irenga itatu zihunitse mu bubiko zidakoreshwa.

Bamwe mu barimu batangaje ko nta kibazo babona cyatuma izo mudasobwa zidakoreshwa ariko ngo iyo babibajije umuyobozi w’ikigo cyabo babona nta cyo abikoraho ndetse ngo n’abagerageje kubimubaza abasubiza abatonganya cyane.

Aba barimu bavuga ko abanyeshuri bababazwa no kubona batabigisha mudasobwa kandi ibindi bigo biyigisha ndetse no mu kigo cyabo zikaba zihari, ibintu bituma aba barimu bakomeza gusaba umuyobozi wabo gukemura ikibazo gituma mudasobwa zitigishwa mmuri iki kigo.

Umuyobozi w’iri shuri Madame Niyindorera Marthe we yavuze ko ikibazo gituma mudasobwa zidakoreshwa muri iri shuri ari uko icyuma gitanga ubushobozi bwa interineti muri za mudasobwa (Serveur) cyapfuye bityo ngo akabona umwarimu atakigisha nta interineti ihari. Uyu muyobozi avuga ko kuva icyo cyuma gipfuye yabigejeje ku bayobozi babishinzwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) akaba ategereje ko bazagikemura abanyeshuri bakabona kwiga isomo ry’ikoranabuhanga.

Umuhuzabikorwa wa gahunda ya One Laptop per Child ku rwego rw’igihugu, Eric Kimenyi, yavuze ko ikibazo cya za seriveri zitanga interineti zidakora neza bakizi mu bigo byinshi ariko ko kitabuza abanyeshuri kwiga isomo ry’ikoranabuhanga (ICT) mu gihe kitarakemuka.

Kimenyi yatubwiye ko interineti atari yo ngombwa mu kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga kuko ngo icyo interineti ifasha abarimu ari ukwiga amasomo y’imibare, icyongereza na siyansi yigishwa hifashishijwe interineti.

Kimenyi akomeza avuga ko ibyo kutigisha isomo rya mudasobwa ngo ni uko nta buryo bwo kubona interineti buhari byaba ari urwitwazo no gutanga impamvu zidahwitse kuko igihe interineti idahari abanyeshuri bashobora guhabwa ubundi bumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu ari uburangare no kutita kuri iyi gahunda kuko ayo masomo akenera interineti ashobora kwigishwa nk’uko bisanzwe (badakoresheje interineti) ariko isomo rya ICT rikigishwa abanyeshuri bakamenya gukoresha ikoranabuhanga.

Mu mbogamizi Kimenyi yagaragaje kuri iyi gahunda, harimo kutita kuri iyi gahunda, kuba abarimu bahuguriwe kwigisha mudasobwa ari bake kandi ko rimwe na rimwe bakimukira ku bindi bigo, no kuba abakozi bashinzwe gukemura ibibazo za mudasobwa zagize ari bake ari na byo bituma bimwe bitinda gukemuka.

Mu Rwanda hose hamaze gutangwa mudasobwa 267,957mu bigo 935 nk’uko bwana Kimenyi yabidutangarije ariko kuri ubu hari ikibazo cy’uko hari aho zatanzwe ntizikoreshwe cyangwa hagakoreshwa nkeya izindi zikabikwa nkuko Kimenyi yabidutangarije.

Ikibazo cya za mudasobwa zidakoreshwa cyagarutsweho muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaza imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 yagejejwe ku Nteko Ishinga amategeko tariki 06 Gicurasi 2016.

Kuri iyi ngingo umugenzuzi w’imari ya Leta bwana Biraro Obadiah yavuze ko basuye amashuri agera kuri 20 bagasanga mudasobwa 1,425 zihagaze miliyoni 203 Frw ziri mu bubiko zidakoreshwa.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88