Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 25 / 05 / 2016 | Amakuru y’ imyidagaduro |

MTN Rwanda yahembye umuhanzi Karangwa Lionel, uzwi nka Lil G, amafaranga ibihumbi magana abiri y’ amanyarwanda (Rwf 200,000) abikesha indirimbo ye “Ese ujya unkumbura” yabaye iya mbere mu zakoreshejwe cyane mu gusona iyo abantu bahamagaranye ku murongo wa MTN "Caller tune".

Iyi ndirimo “Ese ujya unkumbura ya Lil G” yatumye uyu muhanzi abona aya mafaranga ikaba yarasabwe n’abantu inshuro zisaga ibihumbi 182. Iyi gahunda ya Caller Tune ikaba yarashyizweho mu rwego rwo gufasha abahanzi kumenyekana ndetse bakuramo n’ amafaranga.

Bwana Sesonga Eric, wahagarariye MTN muri uyu muhango, yagize ati: “ni ukugira ngo tubashe guteza imbere indirimbo zabo ariko natwe dushobore kugurisha ibicuruzwa byacu.”

Umuhanzi ukuri muto Lil G wamenyekanye cyane mu myaka ya za 2007 mbere y’ abahanzi benshi bazwi mu Rwanda ubu, yemeje ko aya mafaranga yahawe azamugirira akamaro kanini kuko azayashora mu muziki we agura ibikoresho.

Twakwibutsa ko umuhanzi Lil G amaze imyaka isaga 9 mu muziki mu Rwanda. Yamenyekanye cyane mu indirimbo "Nimba Umugabo" yaririmbanye na Meddy. N’ ubwo nta na rimwe aritabira irushanwa rya Guma Guma, umuhanzi Lil G yigeze gutangariza Televiziyo y’ igihugu ko yakuye byinshi mu muziki.

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1124 1147 £ POUND 1124 1147
€ EURO 991.23 1011 € EURO 991.23 1011
$ USD 835.11 851.8 $ USD 835.11 851.8
CAD 659.5 672.7 CAD 659.5 672.7
KES 8.1 8.26 KES 8.1 8.26
TZS 0.37 0.37 TZS 0.37 0.37
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.23 0.23 UGX 0.23 0.23
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 290 290 290 290
BLR 150 150 150 150
KCB 340 340 340 340
NMG - - 1200 1200
USL 104 104 104 104
EQTY - - 350 350
CTL 67 67 67 67