Yanditswe na: Ubukungu
Ku ya: 24 / 05 / 2016 | Amakuru y’ Ubukerarugendo |

Mu kiganiro bagiranye na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’abikorera kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gicurasi 2016, Abasenateri bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana iterambere ry’ubukungu n’imari bagaragaje kutanyurwa n’umubare w’amafaranga yinjizwa n’urwego rw’ubukererugendo.

Abasenateri bagaragaje uburyo bigoranye guteza imbere ubukerarugendo mu Rwanda mu gihe Abanyarwanda bafite umuco wo kudakunda gusura ibyiza nyaburanga by’iwabo.

Ibindi bibazo bagarutseho byugarije urwego rw’ubukerarugendo ni aho usanga hirya no hino mu gihugu mu Mahoteli imitangirwe ya Serivise itameze neza ndetse ko n’ibiciro by’ayo usanga bihanitse cyane .

Izi ntumwa za rubanda zavuze ko mu turere twose tw’u Rwanda usanga hakiri ibitaranozwa mu rwego rw’ubukerugendo kandi bimaze igihe bivugwa. Abasenateri bavuze ko uturere twari twategetswe gushyiraho igishushanyo mbonera kigaragaza ibyiza nyaburanga biri mu karere runaka ariko magingo aya ngo nta kirakorwa.

Hanenzwe abakozi ba Leta badasura ibyiza nyaburanga by’igihugu.

Ubwo yasubizaga bimwe mu bibazo Abasenateri bagaragaje, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba yavuze ko bigoranye ko umuturage usanzwe asura ibyiza nyaburanga mu gihe n’abakozi ba Leta banakorera amafaranga atari make nabo usanga batabisura.

Yagize ati: “Tekereza niba twebwe uko twicaye aha hari abatarajya gusura ingagi, urumva umuturage azajya kuzisura ryari? Ndetse n’inzego za Leta natwe ubwacu, abafongisiyoneri bajya hirya no hino mu butumwa se ugira ngo barara mu mahoteli, ko afata frais de mission (amafaranga azifashisha) bamuhaye akagenda agashaka inshuti ye i Huye cyangwa se Rubavu, bakajya mu kabari bakarara banywa, ya mafaranga bakayanywera barangiza bakajya kurara baryamanye mu gitanda, ugira ngo izo hoteli zizabona abantu tukiri muri iyo mico n’iyo mibereho”.

Abiga iby’amahoteli n’ubukerarugendo banenzwe ubushobozi buke

Ku kibazo Abasenateri bagaragaje cy’uko mu mahoteli amwe n’amwe hagitangwamo serivise zitanoze,urugaga rw’abikorera rwavuze ko n’ubwo mu Rwanda hashyizweho amashuri yigisha iby’amahoteli n’ubukerarugendo, ngo haracyari ikibazo kuko abana bajyanwa mu mahoteli kwimenyereza akazi (Internship) ngo usanga bimeze nko kubajugunya kuko ngo ba nyir’amahoteli nta mwanya baba bafite wo kubitaho kuko ngo nta mafaranga baba bahawe.

Madame Havigimana Francine, umuyobozi wungirije mu ishami ry’ubukerarugendo mu rugaga rw’abikorera, yagize ati: “Ishuri rirakuzanira umunyeshuri, si njye wamwigishije ngo mukoreshe stage (mu menyereze akazi) bagasa nk’abamujugunye aho ngo azamara amezi abiri. Hagakwiye kuba uruhererekane ruturuka mu ishuri kugera muri hoteli. Amahoteli icyo ahita abakoresha rero arabahatisha ibirayi,abakoropeshe kuko abonye Extra atishyura noneho wa muntu azasohokemo ntacyo ashoboye”.

Ikindi ngo ni uko abanyamahoteli banenga abarangiza mu mashuri yigisha iby’amahoteli n’ubukerugendo ku kuba nta bushobozi bafite. Urugero rwatanzwe na Madame Havugimana ni nk’aho mu nama iheruka yigaga k’ubukungu bw’Afurika (World Economc Forum) iherutse kubera mu Rwanda, uwahwe isoko ryo kwakira abashyitsi mu mahoteli ngo yahisemo kuzana abakozi baturutse muri Uganda, aho yenenze ko Abanyarwanda nta bushobozi bafite .

Ati: “Urasanga Marriot, uyu Munyamerika wajemo bamuhaye ikiraka aragenda azana Abagande 40, bahembwaga niba ari Amadorali 400 k’umunsi, kugira ngo bakire muri World Economic Forum, bamubajije bati se kuki wazanye Abagande? ati mu Rwanda nta bakozi bahaba”.

Nubwo hari ibibazo muri iyi ngeri ariko, Ubukerarugendo ni kimwe mu biza ku isonga mu byinjiriza u Rwanda amadevise menshi. Imibare itangwa na RDB,ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere, igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2015, u Rwanda rwinjije asaga Miliyoni 318 z’amadolari y’Amerika avuye mu bukerarugendo

Ba uwa mbere mu gutanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Andika igitekerezo cyawe hano

Agaciro k'ifaranga - rwf

     Uyu munsi Ejo hashize     
Ifaranga Rigurwa Rigurishwa Ifaranga Rigurwa Rigurishwa
£ POUND 1030 1100 £ POUND 1030 1100
€ EURO 890 910 € EURO 890 910
$ USD 817 825 $ USD 817 825
CAD 560 610 CAD 560 610
KES 7.5 8.5 KES 7.5 8.5
TZS 0.25 0.42 TZS 0.30 0.45
RAND 40 50 RAND 30 40
UGX 0.20 0.30 UGX 0.20 0.30
FBu 0.25 0.37 FBu 0.30 0.37
Imigabane Igiciro cyo Hejuru Igiciro cyo Hasi Igiciro Bafungiyeho Ejo Hashize
BK 280 280 280 280
BLR 173 173 173 173
KCB - - 330 330
NMG - - 1200 1200
USL - - 104 104
EQTY - - 334 334
CTL 88 88 88 88